Kamonyi: Abaturage barasaba ko serivisi bahabwa zanozwa
Kamonyi: Abaturage barasaba ko serivisi bahabwa zanozwa
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugarika mu Akarere ka Kamonyi, binubira zimwe muri serivisi bahabwa kubera ubukeya bw’abakozi n’ibura rya hato na hato rya konegisiyo z’urubuga rw’Irembo.
umwe mu baturage atangaza ingorane yakomeje guhura nazo.
Uyu ni Nirere Claudine, uvuga ko amaze gusiragira kenshi asaba serivisi atabona. Agira ati:” Naje hano gushaka serivisi yo kwandikisha umwana nari narandikishije mu 2008 hagikoreshwa kwandikisha ikaramu mu bitabo, none ntari muri sisitemi. Badusaba kujya gushaka ibindi byemezo. Maze igihe nsiragira kubera ko abakozi ari bake na konegisiyo z’Irembo zimaze iminsi zidakora. Etat sivili ni umwe tukamuhuriraho turi benshi ntitubone serivisi uko bikwiye. Turasaba ko hakwongerwa abakozi.”
Uyu nawe ni Uwimana ugira ati:” Ubu ni ubwa gatatu nza gushaka aga “kode” ko kugirango umwana azifotoze abone indangamuntu. Ikibazo ni uko umukozi ubishinzwe ari umwe tumuhuriraho turi benshi tumushakaho serivisi zitandukanye. Iyo niyo mbogamizi dufite. Abana bavutse mu 2008 ugera hano ugasanga batanditse mu irangamimerere.”
Nkurunziza Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, avuga ko icyo kibazo kizwi ko hakorwa ibishoboka byose ngo gikemuke.
Agira ati: Iyo turebye nta bunebwe dufite, abaturage barenze ubushobozi bwa serivisi dutanga. Hari icyifuzo cy’uko Akarere katwongera undi mukozi kugirango yunganire uwo dufite bityo twakire neza abaturage. Indi serivisi itugora muri iki gihe n’iy’irangamimerere. Mbere twandikaga mu bitabo ubu ibintu byose bikorerwa muri sisitemi, ibintu byose bikorwerwa muri serivisi z’ Irembo. Ubu hari ikibazo cya konegisiyo kandi umuturage we ntabwo afite amakuru. Rero ubuyobozi bw’Irembo bwasabye imbabazi buvuga ko bugiye kubinoza.”
Umurenge wa Rugarika ni mugari ufite Utugari 5, Imidugudu 28 n’abaturage ibihumbi 59.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







