Kinshasa: Amasasu yavuzaga ubuhuha hafi ya gereza nkuru ya Makala
Kinshasa: Amasasu yavuzaga ubuhuha hafi ya gereza nkuru ya Makala
Kuva mu ma saa munani z’igicuku cyo kuri uyu wa Mbere, humvikanye amasasu hafi y’icyahoze ari gereza nkuru ya Makala, iherereye muri komini ya Selembao, i Kinshasa kuri Avenue de la Libération, yahoze ari 24 novembre.
Amakuru agera kuri Mediacongo.net avuga ko "abagabo batamenyekanye bafunze Avenue du 24 Novembre yerekeza i Molard, naho abandi batera icyahoze ari gereza nkuru ya Makala kugira ngo bahungishe imfungwa.
Ibitangazamakuru byo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo biravuga ko bigikurikirana iyi nkuru.



