Kamonyi: Abaturage basanze Umurambo w’umugabo mu ishyamba

Mar 3, 2024 - 04:47
 0
Kamonyi: Abaturage basanze Umurambo w’umugabo  mu ishyamba

Kamonyi: Abaturage basanze Umurambo w’umugabo mu ishyamba

Mar 3, 2024 - 04:47

Abaturage bo Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, basanze mu ishyamba umurambo w’uwitwa Uwimana Théogene, yapfuye.

Uyu mugabo wari ufite abana batatu, aba baturage bo mu Mudugudu wa Nyabitare wo mu Kagari ka Marembo, aheruka kugaragara mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 2 Werurwe ubwo yagendaga agiye kwishyuza umuntu umurimo ideni.

Bavuga ko nyuma y’igihe gito hari umuturage waje kunyura mu ishyamba asanga aryamye hasi yaripfiriyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque, yavuze ko nyakwigendera yapfuye, bigaragara ko yari yanyoye inzoga.

Ati “Mu byo twabashije kubona nta mugizi wa nabi wamwishe ahubwo yanyoye inzoga ararenza.”

Hitabajwe inzego z’ubugenzacyaha ngo hamenyekane neza icyahitanye uwo mugabo.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461