Kamonyi: Umubyeyi yafunzwe azira gutwika umunwa w’umwana yibyariye akoresheje umuhoro yabanje gucana ugatukura
Kamonyi: Umubyeyi yafunzwe azira gutwika umunwa w’umwana yibyariye akoresheje umuhoro yabanje gucana ugatukura
Mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’umubyeyi uvugwaho gutwika umunwa w’umwana yibyariye akoresheje umuhoro yabanje gucana ugatukura.
Ibi byabereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga,akagari ka Bibungo,umudugudu wa Nyamweru,aho umubyeyi witwa Mukanyandwi Marie Grâce ufite imyaka 37 y’amavuko ngo yatwitse umwana we w’umukobwa w’imyaka 5 y’amavuko amuziza ko ngo yavuzeko bibye urukwavu mu baturanyi bakarubaga bakarurya.
Uyu mubyeyi avugako impamvu yamuteye gutwika umunwa w’umwana yibyariye akoresheje umupanga ushyushye, ari uko ngo uyu mwana yari yavuze ko bariye urukwavu bibye.
Bikekwa ko uwibye uru rukwavu ari uyu mubyeyi Mukanyandwi waje gutwika umunwa w’umwana we usanzwe yibana wenyine n’uyu mwana bivugwako yatwitse.
Mudahemuka Jean Damascene,Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye bagenzi bacu ba Intyoza ko nyuma yo kumenya ko uyu mubyeyi Mukanyandwi yatwitse umwana we, yafashwe agashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB kuri Sitasiyo ya Mugina. Umwana yajyanywe kwa muganga kugira ngo avurwe.





