Kayonza: Umugeni akoze amahano atabaho

Sep 26, 2025 - 23:41
 0
Kayonza: Umugeni akoze amahano atabaho

Kayonza: Umugeni akoze amahano atabaho

Sep 26, 2025 - 23:41

Mu karere ka kayonza umukobwa yanze gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y'ubukwe ahitamo kwisubirira iwabo

Ibi byabereye mu murenge wa Murama Akagari ka Rusave umudugudu wa byimana ho mu karere ka Kayonza nyuma yuko umusore witwa Muhawenimana Boniface w'imyaka 38 y'amavuko akoze ubukwe n'umukobwa witwa Tumukunde Alice w'imyaka 20 ariko ngo bageze mu rugo umukobwa yikuramo agatimba ubundi umugabo yamukoraho akiruka mbese akanga ko bakora igikorwa cyabashakanye.

Uyu uyu mugabo ubwo yagarukaga ku gahinda ke yagize ati " njyewe nakundanye n'umukobwa igihe kingana n'amezi 8 ubundi dukora ubukwe ariko tugeze mu rugo nagirango mukoreho dukore igikorwa cy'abashakanye akambwirako  atabishaka ubundi hashize icyumweru abigenza gutyo umukobwa ahita yusubirira iwabo.

Bamwe mu baturage bari baturanye nabo babwiye itangazamakuru ko icyateye uwo mukobwa kwanga ko baryamana n'umugabo we ngo ari uko yabeshywe n'uyu musore mu gihe cyo guteretana ko uyu musore afite inzu ya kadasiteri bityo uyu mukobwa nawe agakora ubukwe yizeye ko agiye gutaha muri kadasiteri ariko ngo ageze mu nzu y'umusore asanga iyo nzu si kadasiteri ahubwo ni inzu isanzwe ubundi afata umwanzuro wo kutaryamana n'uyu musore ahubwo ahitamo kwisubirira uwabo mu karere ka Rwamagana. 

Ibi byashimangiwe nuyu mukobwa ubwo twavuganaga ku muronko wa telefoni ndetse  anavuga ko uyu musore yamubeshye kandi ko atanamuzi.

Sebukwe w'umukobwa nukuvuga ise w'umuhungu arasaba gusubizwa inkwano ze zingana n'ibihumbi 700Rfw yari yakoye uwo mukobwa ndetse agasubizwa n'amafaranga ye yakoresheje mu bukwe angana na Miliyoni 2.000.000 Rfw. 

Ubuyobozi bw'umurenge wa bwavuze ko iki kibaza butari bukizi ariko ngo bagiye kugikurikirana 

Aba bombi bari bashakanye bari basanzwe bafite abana cyane ko nk'umugabo yari yarigeze gushaka ariko ntibyamuhira akaba afite umwana w'imyaka 18 ndetse n'umukobwa yari afite umwana.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089