Kayonza: Umwarimu wakubiswe na Deregiteri arasaba ubutabera
Kayonza: Umwarimu wakubiswe na Deregiteri arasaba ubutabera
Umutesi Amina wigisha ku ishuri rya GS Rubira riherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo arasaba ubutabera nyuma yo gukubitwa n’umuyobozi w’ishuri ingumi mu mugongo.
Umutesi Amina ni umubyeyi wigisha mu mashuri y’inshuke avuga ko yakubiswe n’umuyobozi w’ishuri ubwo yari agiye gusinya mu gitabo kigaragaza ko yaje kwigisha kizwi nka ‘Attendence’ ajya kumva yumva umuyobozi w’ishuri amukinduye ingumi ntacyo bapfuye.
Ati” Ku itariki 25/04/2025 naje ku ishuri nkibisanzwe ntahantu twigeze duhurira ngo dushyamirane, ngiye gusinya numva ankubise ingumi.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yagerageje kugana inzego zose zibishinzwe kugirango zimurenganure ariko bikaba iby’ubusa.
Ati” Nta rwego rushoboka ntagezemo nandikiye na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, natanze ikirego kuri RIB bamutumizaho ariko sibigeze bansubiza.”
Ati” Nyuma DDE w’Akarere yaje ku kigo antera ubwoba mu nama ambwira ko azanyirukana.”
Amina aganira n’umunyakakuru yavuze ko yivuje agakira ariko icyo ashaka ari ubutabera.
Ari” Baje kumbaza icyo nifuza mbabwira ko ari ubutabera gusa nshaka, Kandi nubu nibwo nshaka Kuko yampaye amanota macye y’imihigo Kandi ntacyo nahize ntagezeho.”
Ibi Kandi binemezwa na bagenzi be bavuga ko abagerageje kuvuga ukuri babizize,nabo bagahabwa amanota y’imihigo macye.
Umwe mu barimu bigisha muri GS Rubira, ari no muri komite ishinzwe imyitwarire y’abarimu yemeza ko uyu Mwarimu yakubiswe azizwa ubusa ndetse nawe agerageje kuvuga ukuri amuha amanota macye y’imihigo.
Ati”Ndi muri Komite ishinzwe imyitwarire muri GS Rubira,umuyobozi yampaye amanota macye anziza ko navuze ukuri simbunge Kandi nangerageje uko nshoboye umuyobozi yanga kuva ku izima.
Nyuma nibwo yampaye amanota macye y’imihigo mubajije ambwira ko aruko ntabunze bikarinda bigera muri Minisiteri.”
Undi Mwarimu nawe utifuje ko amazina ye agaragara yavuze ko koko abagerageje kuvuga ukuri ubu nabo babaye abanzi be.
Ati” Abantu twese twavuze ukuri yadufashe nk’abanzi ubu ntago turebana neza, yewe yagiye no kuduha amanota y’imihigo aduha macye, turifuza ko twarenganurwa.”
IGIKATV dukesha iyi nkuru yagerageje guhamagara umuyobozi w’ikigo cya GS Rubira Ruzindana Jean Baptiste uvugwaho gukubita uyu Mwarimu acyumva ko ari umunyamakuru ahita amukupa yongeye kumuhanagara amubwira ko nta mwanya afite, izindi ncuro zose yahamagawe ntiyongera gufata Telefone
Umunyamakuru Kandi yahamagaye Padiri Arstide Ntampuhwe ukuriye Paruwasi ya Kabarondo akaba ari nawe uhagarariye iki kigo amubwira ko nta mwanya afite.







