Kenya: Hamazwe impungenge ku byavugwaga ko inyamaswa nyinshi zo muri Pariki ikomeye zahitanywe n’ibiza

May 4, 2024 - 10:42
 0
Kenya: Hamazwe impungenge ku byavugwaga ko inyamaswa nyinshi zo muri Pariki ikomeye zahitanywe n’ibiza

Kenya: Hamazwe impungenge ku byavugwaga ko inyamaswa nyinshi zo muri Pariki ikomeye zahitanywe n’ibiza

May 4, 2024 - 10:42

Guverinoma ya Kenya yanyomoje amakuru yavugaga ko umwuzure watewe n’imvura nyinshi watwaye inyamaswa ziganjemo iz’ibikururanda zo muri Pariki nkuru y’Igihugu.

Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye amakuru ko inyamaswa zo muri Pariki Nkuru y’Igihugu z’ibikururanda nk’inzoka, ibiziramire, ingona ndetse n’izindi; zatwawe n’imyuzure yibasiye iki Gihugu.

Ikigo gishinzwe ingoro Ndangamurage muri Kenya, cyatangaje ko imvura yaguye itigeze igira ingaruka ku bukerarugendo, kuko inyamaswa mu maparike zose zimeze neza kandi zicungiwe umutekano, ndetse ko n’iyo myuzure itigeze izigeramo.

Pariki y’Igihugu yo mu murwa mukuru i Nairobi, ni yo isurwa cyane na bamukerarugendo, kuko ifite umwihariko wo kubamo cyane ibikururanda nk’inzoka z’inkazi, ingona, utunyamasyo ndetse n’izindi nyamaswa zigenda zikambakamba.

Ni mu gihe imvura imaze iminsi igwa muri Kenya imaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 210, mu gihe abagera mu bihumbi 270 bari mu nkambi kubera gusenyerwa n’imvura.

Ferdinand

BIGEZWEHO TV

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268