Kenya: Igipolisi gikomeje iperereza ku cyateje inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abana b’abanyeshuri biga bacumbikirwa

Sep 8, 2024 - 10:03
 0

Mu gihugu cya Kenya Igipolisi gikomeje iperereza ku cyateje inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abana b’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Ishuri Ribanza rya Hillside Endarasha mu mujyi wa Nyeri yahitanye abanyeshuli b’abahungu 21.

Mu kiganiro n’itanganzamakuru, umuvugizi wa leta Isaac Mwaura yavuze ko igihugu cyahuye n’akaga.

Abanyeshuri biga muri iryo shuri bari hagati y’imyaka icyenda na 13 mu gihe icumbi ryari ririmo abana 150.

Mwaura yagize ati: “Birababaje rwose ko igihugu kibura Abanyakenya benshi kandi bari bafite ibyiringiro kuri ejo hazaza. Imitima yacu iraremereye”.

Ku ruhande rwe, Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yavuze ko kugeza mu ijoro ryo kuwa Gatanu, bari bataramenya irengero ry’abandi banyeshuli 70. Nyuma ariko Mwaura yaje kwemeza ko 20 muri abo bamaze kuboneka.

Perezida William Ruto yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu uhereye kuwa Mbere, nyuma y’ibyo yise ko ari amahano adasanzwe, yemeza ko ababajwe n’ibyabaye yizeza ko ababigizemo uruhare bazabihanirwa. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06