Kenya: Umukirekazi yatemaguwe n'umuhungu we kugeza apfuye
Kenya: Umukirekazi yatemaguwe n'umuhungu we kugeza apfuye
Abapolisi bo mu Mujyi wa Eldoret mu gihugu cya Kenya barimo gukora iperereza ku kibazo cy’umugabo watemaguye nyina kugeza apfuye mu gace ka MaIli Nne mu nkengero z’umujyi.
Uyu nyakwigendera yari umucuruzikazi ukomeye w’Umuyisilamu muri West Indies Estate, aho yakoreye imyaka myinshi.
Umurambo we wajyanwe mu Bitaro by’icyitegererezo byitiriwe Moi mu gihe abashinzwe iperereza batangiye gushaka amakuru y’uko ibintu byagenze nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ivuga.
Polisi yavuze ko nyuma yo kwica nyina uyu mugabo yagerageje kwiyahura akoresheje uburozi ariko bamusanze amerewe nabi ajyanwa mu bitaro bya Moi akiri muzima.
Abaturage bavuga ko aba bombi babaga mu rugo rwabo batazwiho kugirana intonganya kandi ibyabaye bikaba byabatangaje.
Umuyobozi wa polisi ya Uasin Gishu, Benjamin Mwanthi, yatangaje ko abapolisi basuye aho hantu kandi barimo gukora iperereza ku cyateye ubwo bwicanyi.





