Kenya: Uwashakaga kwicira Pasiteri mu rusengero yateye icyuma Umupolisi wari uje gutabara

Jul 28, 2024 - 15:35
 0
Kenya: Uwashakaga kwicira Pasiteri mu rusengero yateye icyuma Umupolisi wari uje gutabara

Kenya: Uwashakaga kwicira Pasiteri mu rusengero yateye icyuma Umupolisi wari uje gutabara

Jul 28, 2024 - 15:35

Kuri uyu wa 28 nibwo Abantu batatu barimo n'umupolisi bakomerekejwe bikomeye n'umugabo wabateye icyuma ubwo bageragezaga gukiza Pasiteri wari usagarariwe nuwo mugabo amusanze ku kuruhimbi ariho yigisha ijambo ry'imana.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara nto ya Kisii witwa Isaac Kimwele, we hamwe n'abandi bagabo babiri bakomerekejwe bikomeye n'umugabo waje mu rusengero afite icyuma agashaka ku gitera Pasiteri wariho wigisha amusanze ku ruhimbi.

Amakuru avuga ko uwo mugabo yaje afite icyuma yahishe mu ikoti maze asanga Pasiteri ku ruhimbi, ahita akuramo icyuma agiye ku kimutera,  abashinzwe umutekano barimo n'uwo mupolisi bahita batabara maze ahita  agitera uwo mupolisi nabandi bagabo babiri bari baje gutabara Pasiteri. 

Uwo mukozi w'Imana Pasiteri Peter Rotich, ushumbye itorero ryitwa Deliverance Church International, yari ayoboye amateraniro ariko nyuma yaho habaye icyo gikorwa amateraniro yahise ahagarara.

Uwo mugabo yahise atabwa muri yombi ubwo yashaka gucika ariko inzego z'umutekano zahise zimucakira ahita ajyanwa gufungwa, ni mugihe abo bakomeretse bahise bihutanwa kwa muganga kugirango bahabwe ubutabazi bwihuse. 

IVOMO: RUBANDA

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com