Kigali: Gas yaturikanye abantu batatu bo mu rugo rumwe

Dec 9, 2025 - 13:07
 1
Kigali: Gas yaturikanye abantu batatu bo mu rugo rumwe

Kigali: Gas yaturikanye abantu batatu bo mu rugo rumwe

Dec 9, 2025 - 13:07

Umuryango w'abantu batatu batuye mu Mudugudu w'icyitegererezo uherereye Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kanombe Akagali ka Karama Umudugudu wa Byimana baturikanwe na Gas kubw'amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 7 Ukuboza 2025.

Abatwitswe na Gas ni abana babiri barimo umukobwa wimenyerezaga umwuga wo kwigisha ku ishuri ribanza rya Gloria Academy naryo riherereye mu Karere ka Kicukiro ndetse na Se ubabyara

Amakuru IGIKA TV dukesha abaturanyi b'uyu muryango avuga ko Abijuru Silivia ubwo yaratashe avuye kwigisha yatahanye na Musaza we wigaga mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza basanga papa wabo yatashe.

Uyu mukobwa yahise ashaka uko yateka kuko mama wabo atari yagataha.

Abaturanyi bavuga ko yabaye agicana Gas ihita iturikara mu nzu ari nabwo Se na Musaza we nabo babuze uko basohoka bahiramo.

Abaturage bahise bihutira gutanga ubutabazi ariko babakuramo bose bamaze gutwikwa n'umuriro ariko ntawurahasiga ubuzima.

Kugeza ubu Abijuru Silivia arwariye ku bitaro bya CHUK mu gihe Se umubyara na Musaza we barwariye ku bitaro i Masaka.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com