Kigali-Gatsata habaye impanuka ikomeye

Sep 14, 2025 - 11:40
 0
Kigali-Gatsata habaye impanuka ikomeye

Kigali-Gatsata habaye impanuka ikomeye

Sep 14, 2025 - 11:40

Kigali-Gatsata habaye impanuka ikomeye abantu 2 bahasiga ubuzima abandi bajyanwa kwa muganga

Ni impanuka yabaye mu masaha ya ya mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Nzeli 2025 aho imodoka yo mu bwoko bwa coster yagonze moto ndetse n'umunyonzi maze umunyonzi nuwo yari atwaye bahita bahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka gasabo umurenge wa Gatsata mu kagari  ka karuruma mu muhanda karuruma-Gatsata-Nyacyonga werekeza nyabugogo aho iyi modoka ya coaster yaturukaga Nyabugogo yagonze ibindi binyabiziga bitandukanye harimo moto igare ndetse nindi modoka maze 2 bagahita bahasiga ubuzima abandi 3 bagakomereka.

Bamwe bari aho ubwo iyi mpanuka yabaga bavugako uwarutwaye coaster ari uri mu makosa cyanee ko iyo mpanuka yatewe niyo coaster dore banavuze ko kandi shoferi wari utwaye coaster yabonye ibyo akoze ubundi akava mu modoka ashaka gucika ariko abaturage bakamufata.

Umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda CIP Emanuel Gahigi ubwo yavuganaga n'itangazamakuru yemeje aya makuru ndetse yanavuze ko umunyonzi ndetse nuwo yari atwaye bahise bahasiga ubuzima abandi 3 bajyanwa kwa muganga yanatanze inama ku bashoferi bakomeje kwitwara nabi mu muhanda ubundi abibutsa ko umuhanda ukoreshwa n'abantu benshi batandukanye.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089