Kigali habereye impanuka ikomeye cyane

Aug 9, 2025 - 09:51
 0
Kigali habereye impanuka ikomeye cyane

Kigali habereye impanuka ikomeye cyane

Aug 9, 2025 - 09:51

Impanuka ikomeye ibereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kanombe aho imodoka igonze moto eshatu umuntu umwe agahita yitaba Imana.

Ni impanuka yabaye ku  gicamunsi cyo kuri uyu w'agatandatu ubwo imodoka yo mu bwoko bwa BENZ yavaga I kanombe ku kibuga cy'indege yerekeza ku bitaro bya kanombe igeze aho bita ku gasaraba yagonze abamotari batatu maze umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima. 

Bamwe mubari aho iyi mpanuka yabereye bavuzeko iyo modoka yari iri kwiruka cyane kuko ntiyagonze moto gusa kuko nyuma yo kugonga moto eshatu zarenze umuhanda ihita igonga nindi modoka yariri imbere yayo.

Bamwe muri aho iyo mpanuka yabereye bakomeza bavugako uwarutwaye imodoka ariwe uri mu makosa kuko ngo yirukankaga cyane ngo dore ko yari yanasinze. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089