Kigali: Hatangijwe ubukangurambaga ku nyandiko z'amateka kuri Wikipedia y'ikinyarwanda

Jul 17, 2025 - 09:03
 0
Kigali: Hatangijwe ubukangurambaga ku nyandiko z'amateka kuri Wikipedia y'ikinyarwanda

Kigali: Hatangijwe ubukangurambaga ku nyandiko z'amateka kuri Wikipedia y'ikinyarwanda

Jul 17, 2025 - 09:03

Urubyiruko rw'abanditsi ba Wikipediya mu Rwanda bateraniye mu Mujyi wa Kigali mu bukangurambaga bw'Ibyumweru bibiri bugamije kwandika Amateka n'Iterambere ry'u Rwanda kuri Wikipedia.

Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bibiri, bwatangiye ku wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, mu nzu mberabyombi y'Irza Workspace, 

Ni ubukangurambaga burimo, amarushanwa ndetse buzakorwa n'abakorerabushake mu kwandika ibikorwa remezo, imigezi, amateka, umuco n'umurage nk'umusanzu wabo mu kumenyekanisha u Rwanda binyuze ku mbuga zitanga ubumenyi butishyuzwa. 

Uwateguye ubu bukangurambaga witwa Jacques Niyigena, yabwiye Bigezwehotv.com, ko muri ibi byumweru bibiri ari amahirwe ku babishaka mu gutanga umusanzu wabo mu kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda birimo kwandika amateka kugira ngo abakiri bato bakoresha imbuga nkoranyambaga na murandasi bizaborohere kubona amakuru ku mateka n'iterambere ry'u Rwanda. 

Ati" Ibi byumeru bibiri ni amahirwr yacu nk'urubyiruko mu gutanga umusanzu wacu mu gusigasira amateka y'u Rwanda no kumenekanisha ibyiza igihugu cyacu cyagezeho." 

Umuyobozi w'amatsinda mato y'abanditsi ba Wikipedia ku Rwanda, Robert Rugamba, we yagize ati" Ni ngombwa kwandika amateka yacu, tukayiyandikira kandi ahari amakosa kuri murandasi tugakora uko dushoboye tukayakosora." 

Ubu bukangurambaga, ni bumwe mu bikorwa bya Wikimedia Rwanda isanzwe ikurikirana ishyirwamubikorwa ry'imishinga ya Wikimedia igamije kongera inyandiko zanditse mu kinyarwanda zishyirwa kuri Murandasi ziri mu kinyarwanda cyane cyane ku rubuga rwa Wikipedia n'izindi mbuga zidakaza ubumenyi ku buntu zigenzurwa na Wikimedia Foundation, ari nayo yashize Wikipedia.

    Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure