Kigali: Ishusho y’umwanda mu mihanda drones zigiye gushyira abawutera ahabona

Jul 17, 2025 - 04:29
 0
Kigali: Ishusho y’umwanda mu mihanda  drones zigiye gushyira abawutera ahabona

Kigali: Ishusho y’umwanda mu mihanda drones zigiye gushyira abawutera ahabona

Jul 17, 2025 - 04:29

Mu rwego rwo gukaza ingamba zijyanye n’isuku mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwatangaje ko bugiye gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu gutahura abantu bihagarika mu ruhame, amafoto yabo agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byatangajwe na Emma-Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye na Isango Star TV, aho yasobanuye ko iyi gahunda ije kunganira izindi ngamba zisanzwe ziriho mu kurwanya imyitwarire ituma umujyi usigara umeze nabi. “Isuku turimo kuyishyiramo imbaraga zikomeye cyane, nk’uko twabigenje mu kurwanya imyubakire y’akajagari. Mu buryo turi kubishyiramo imbaraga, hakwiye kuza uburyo bwo gukoresha amashusho ya satellite,” yavuze Ntirenganya.

Yagize ati: “Mu gihe ukoze iryo bara [kwihagarika ku muhanda], drone izajya igufotora tukabona n’isura yawe. Byanaba ngombwa tugashaka aho tuyitanga, maze tukajya twerekana abantu bafashwe bakora ibyo bintu ku muhanda.”

Ubusanzwe, umuntu ugaragaweho n’ibikorwa bisiga umwanda mu Mujyi wa Kigali acibwa amande y’amafaranga 10,000 Frw. Ariko ubuyobozi bwatangaje ko ayo mande ashobora kuzamurwa, kuko hari abatajya bayitaho kubera ko bayabona nk’ayo kwishyura nta gikuba cyacitse. “Turimo tunareba uburyo ayo mafaranga ashobora kongerwa, kugira ngo ajyane n’urwego rw’ibihano mu yindi mijyi yateye imbere,” yakomeje avuga.

Yongeyeho ko ikibazo atari ukubura ubwiherero rusange, ahubwo ko ari bamwe mu baturage, cyane cyane abagabo, bakigira umuco wo kwihagarika aho biboneye hose.

Mu kwezi kwa Kamena 2025, Umujyi wa Kigali kandi waguze imodoka igezweho isukura imihanda ya kaburimbo, ikoresha ibiroso n’ikoranabuhanga ryubatswemo. Iyo modoka yitezweho kugira uruhare mu kurushaho gusukura umujyi no gutuma ubona isura nziza.

Kigali ikomeje kuza imbere ku rwego rwa Afurika mu bijyanye n’isuku n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu miyoborere y’umujyi. Mu 2023, Kigali yaje ku mwanya wa mbere mu mijyi 30 yakoreweho ubushakashatsi ku bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu miyoborere myiza y’imijyi.

Umwanditsi : Henriette UWAMAHIRWE