Kigali-jabana: Umujura wiyita mensiye akoze amahano akomeye
Kigali-jabana: Umujura wiyita mensiye akoze amahano akomeye
Mu karere ka gasabo umurenge wa jabana umujura wiyita mensiye akoze amahano akomeye aho agiye kwiba maze akabanza gutemagura umugabo ahasanze.
Ibi byabereye Mu murenge wa jabana mu kagari ka bweramvura ho mu karere ka gasabo umudugudu wa gikingo ubwo umujura uzwi ku izina ka Mensiye yateraga mu rugo rwa Gumyusenge Theobald maze akamenagura ibirahuri bya madirishya ndetse agakomeretsa nyiri urugo.
Ubwo umudamu wa Gumyusenge Theobald yagarukaga kw'isanganya bahuye naryo yavuze ko igihazi kizwi kw'izina rya mensiye cyateye urugo rwabo maze kigakubita umugabo we ndetse kikanamutema mu mutwe no ku jisho.
Uyu mubyeyi ubwo yaganiraga na Bplus tv dukesha iyi nkuru yavuze ko uwo mujura yateye urugo rwabo badahari maze ngo bamusanga ari kwica inzugi niko kumubona yinjiye avuga ngo abana arasangamo arabarya ariko umugabo abibonye amwinjira inyuma niko kumugarukana ahita amukubita icyuma ku jisho ndetse no mu mutwe umugore we abibonye atabaza abaturanyi ariko bahageze bose bagira ubwoba bitewe nibyuma babonaga uwo mujura afite.
Bamwe mubaje gutabara bavugako bahageze bose bakagira ubwoba kuko uwo mujura ngo yari afite ibyuma n'imipanga avuga ko nihagira umwegera arakubitwa.
Abatuye muri ako gace bakaba basaba inzego zibishinzwe gukurirana iki kibazo.







