Kigali-Muhima: Umugabo yagiye gusura akabari ke aragwa ahita ahasiga ubuzima

Sep 21, 2025 - 05:53
 0
Kigali-Muhima: Umugabo yagiye gusura akabari ke aragwa ahita ahasiga ubuzima

Kigali-Muhima: Umugabo yagiye gusura akabari ke aragwa ahita ahasiga ubuzima

Sep 21, 2025 - 05:53

Kigali umugabo yagiye gusura ahakorera akabari ke ageze mu marembo yako yikubita hasi ahita yitaba Imana

Ibi byabereye mu murenge wa Muhima mu kagari ka Nyabugogo ho mu karere ka Nyarugenge kukabari kitwa peace Grace Motel abahazi cyanee bahazi nko kwa Ngarambe.

Inkuru y'akababaro yaje kubera kuri aka kabari ubwo nyir'ako kabari ari we witwaga Garambe yari aje kugasura ariko ubwo yageraga mu marembo yako yaje kwikubita hasi maze ahita yitaba Imana.

Aya ni amakuru yahamijwe nabo mu muryango wa Ngarambe ndetse n'inshuti n'abaturanyi maze bakavuga ko uru rupfu rwabateye urujijo dore ko bahamya ko nta ndwara bari bazi arwaye yewe ngo nta n'umuntu numwe bari bafitanye ikibazo.

Bamwe mu bakundaga kujya muri aka kabari ko kwa Ngarambe bari bahazi nkahantu haba Igisope cyanee. 

Ibi byago bikimara kuba umurambo wa nyakwigendera Ngarambe wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089