Kimisagara: Umukozi wo murugo bamuguyeho ari gusambana n’umukozi wa Kompanyi itwara ibishingwe

Oct 9, 2024 - 04:52
 0
Kimisagara: Umukozi wo murugo bamuguyeho ari gusambana n’umukozi wa Kompanyi itwara ibishingwe

Kimisagara: Umukozi wo murugo bamuguyeho ari gusambana n’umukozi wa Kompanyi itwara ibishingwe

Oct 9, 2024 - 04:52

Umukozi wo mu rugo wakoraga mu rugo rwa Jean Pual utuye mu murenge wa Kimisagara ho mu karere ka Nyarugenge, mu kagari ka Kabuhoza, Umudugudu w’Ubuhoro, yafashwe nyuma yo gusambana n’umugabo usanzwe ukora muri kampani ishinzwe gukusanya ibishingwe.

Ubwo uyu mukozi yari ari kunoza ibye n’uwo mugabo, Umuturanyi yumvise urusaku ahamagara nyiri urugo wari wagiye ku kazi, amubwira ko umukozi ari kuririra mu nzu, gusa we ntiyari azi ibiri kujya mbere. 

Uyu mugabo yahise ataha bwangu, ageze mu rugo umukozi aramwikanga ahita abwira uwo bari kumwe ngo ashake aho yihisha, nibwo uwo yahise ajya mu nsi y’igitanda , gusa umugabo kuko yari yaje abizi ko ahari, yahise abwira uwo mukozi ngo abwire umuntu uri mu nzu asohoke. Umukozi yabanje guhakana ko nta muntu uhari ariko biba iby’ubusa.

Umugore wo muri uru rugo nawe ntiyari ahari yari yagiye gupagasa Nyabugogo. Abo muri uru rugo bavuga ko ikibabaje atari uko basambanye ahubwo ko ikibabaje ari uko babikoreye mu cyumba cy’abana, kuko abana n’umukozi barara mu cyumba kimwe, abana hejuru umukozi hasi.

Uyu mukozi we avuga ko atigize asambana n’uwo mugabo kuko ngo yari yaje gucaginga telefone, ahubwo bicaye bari kuganira nibwo Sebuja yaje, acyeka ko basambanye. Ibi kandi by’uko batasambanye bishimangirwa n’uwo mugabo barikumwe .

Uyu mugabo nyiri urugo avuga ko umukozi atari ubwambere abikoze kuko na mbere bajyaga bamubwira ko abikora ariko ntabyemere kuko atabaga yamufashe.

Abaturage nabo basaba kompanyi zitwara imyanda ndetse n’ubuyobozi kujya bigisha abakozi baza gutwa imyanda kwirinda kuvogera ingo zabo.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06