Kirehe: Gitifu Arashinjwa kunyereza amafaranga y'abaturage

Jul 30, 2025 - 23:27
 0
Kirehe: Gitifu Arashinjwa kunyereza amafaranga y'abaturage

Kirehe: Gitifu Arashinjwa kunyereza amafaranga y'abaturage

Jul 30, 2025 - 23:27

Abatuye mu midugudu ya cyiha na karehero mu kagari ka rwantonde umurenge wa gatore bavugako bamaze ukwezi kose bishyuye amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza ariko bagera ku ivuriro bakabwirwa ko batishyuye.

Aba baturage batuye mu midugudu ya cyiha na karehero mu kagari ka rwantonde umurenge wa gatore basobanura ko bamaze ukwezi kose bishyuye amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Sante) binyuze mu matsinda basanzwe babamo ariko ngo bagera ku kigonderabuzima ntibavurwe ndetse bakabwirwa ko batigeze bishyura kuko Sisiteme ibigaragaza. 

Aba baturage bavugako barangije kwishyura amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza kuri 5 kamena ariko ngo igiteje inkeke ni ukuntu kugeza nanuyu munsi bajya kwa muganga bagasubizwa inyuma bababwira ko batishyuye kandi amafaranga bamaze ukwezi kose bayahaye gitifu wa kagari kabo bityo bakaba basaba kurenganurwa. 

umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa gatore bwana Murenzi Vincent ubwo yavugishaga itangazamakuru yavuzeko iki kibazo atari akizi ngo ariko ubwo abimenye agiye kugikurikirana iki kibazo kigacyemuka mu maguru mashya.

Bamwe mu baturage basobanura ikibazo cyabo bavuze ko nubwo bishyuye ayo amafaranga nta nyemezabwishyu bigeze bahabwa ngo ari nacyo kibatera ubwoba bityo bigatuma bacyeka ko gitifu wa kagari kabo bayahaye yaba yarayanyereje bityo bakaba basaba kurenganurwa.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089