Kirehe: Urujijo ku nzu bivugwa ko yubatswe n’abazimu mu gicuku, babonye abantu bapfuye bayubaka

Feb 4, 2024 - 03:09
 0
Kirehe: Urujijo ku nzu bivugwa ko yubatswe n’abazimu mu gicuku, babonye abantu bapfuye bayubaka
Inzu yubatswe n'abazimu, bayubatse ijoro rimwe

Kirehe: Urujijo ku nzu bivugwa ko yubatswe n’abazimu mu gicuku, babonye abantu bapfuye bayubaka

Feb 4, 2024 - 03:09

Mu karere ka Kirehe, Akagali ka Nyabikokora, umudugudu wa Rutonde hashize igihe kinini havugwa inkuru y’uko hari inzu yubatswe mu ijoro ikubakwa n’abantu batazwi, aho abahageraga bahasangaga abazimu b’abantu bitabye Imana ari bo barimo kuyubaka bashishikaye.

Mu karere ka Kirehe, Akagali ka Nyabikokora, umudugudu wa Rutonde hashize igihe kinini havugwa inkuru y’uko hari inzu yubatswe mu ijoro ikubakwa n’abantu batazwi, aho abahageraga bahasangaga abazimu b’abantu bitabye Imana ari bo barimo kuyubaka bashishikaye.

Abaturage bo muri uyu mudugudu wa Rutonde bavuga ko babyukaga rimwe gusa bagasanga inzu iri hafi kurangira, nyamara nta mufundi cyangwa se undi mukozi bazi wahakoze. Icyo bazi n’uko hari igihe kimwe bazindutse babona inzu yuzuye rugikubita. Abaturanyi b’iyi nzu bahishuye ko hari igihe basangaga amazi yuzuye ikigega yavomwe bikabatangaza aho yavuye n’uwayavomye.

Umwe mu baturage baganiriye na BWIZA dukesha iyi nkuru yagize ati "Ubwo nahanyuraga bwije, nabonye umwana wari waritabye Imana mubona arimo arubaka inzu, naratunguwe numva umutima umvuyemo. Ako kanya nahise niruka njya iwabo, ngezeyo mbabwira ko mbonye umwana wabo wapfuye. Barankurikiye turajyana, ariko twasanze nta n’inyoni itamba."

Andi makuru atangazwa n’abaturanyi b’uru rugo avuga ko hari igihe basanze umwana w’uwundi muturanyi arimo arubaka ahagana i saa saba z’ijoro, nyuma y’uko agiye gutira isuka muri icyo gicuku, iwabo bari bamubuze umunsi wose.

Ubwo uyu mwana bahamusangaga yababwiye ko yari ari kumwe n’umuhungu bivugwa ko yapfuye azize impanuka. Icyo gihe inzego z’umutekano zarahageze gusa habura ibimenyetso byatuma nyiri iyo nzu ahamwa n’icyaha baramureka arataha.

Ibi bivugwa n’abantu bagiye batandukanye, aho bemeza ko bagiye babona abantu bapfuye bagarutse barimo barubaka, gusa bashaka guhamagara abandi ngo babereke ibyo babonye bagasanga kubibemeza biragoye mu gihe nta muntu wapfuye bahasanze ku giti cyabo.

Aba baturage bakomeza kuvaga ko iby’iyi nzu byababereye amayobera kuko ngo batazi neza abayituyemo kandi ari abaturanyi babo.

Undi yagize ati "Numva ngo habamo abarozi, ababamo ntabwo mbazi, bavuga ko ngo yubatswe n’abazimu nijoro." ibi yabivuze atera intambwe ndende yiruka ubwo yari ageze hafi y’iyo nyubako.

Abatuye muri iyi nzu bivugwa ko yubatswe mu buryo bw’amayobera, batangarije BWIZA ko ibyo aba baturage bandi bavuga ari ibihimbano. Iby’amarozi bashinjwa nabyo babiteye utwatsi bemeza ko byose bababeshyera.

Umuyobozi w’umudugudu wa Rutonde iyi nyubako iherereyemo twamubajije niba hari icyo azi ku nyubako yateje urujijo mu mudugudu we, yavuze ko abantu bayituyemo abazi kandi ibyo abaturage bavuga nta kimenyetso gifatika cyabyemeza ko ari ukuri. Yaboneyeho asaba abaturage kumenya gushishoza neza amakuru yose babwiwe, kuko hari igihe uwo bitavugwaho usanga ari we ubikora.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu uyu muturage abanye neza n’abaturanyi be, ndetse atanga n’igihamya cy’uko hari n’abo azi bahacumbitse kugeza ubu.

Gusa ariko yemeje ko byabayeho ko uyu muturage acungirwa umutekano kuko abaturanyi be bari bamurakariye bamushinja amarozi. Abajijwe niba bajya baganiriza uyu muturage binuganugwa ko afite amarozi yabwiye BWIZA ko bigoye kuganiriza umuntu bavugaho ibyo bintu mu gihe we atabyemera. Yagize ati "Turekere aho!".

Ubusanzwe abantu benshi bo mu bice bitandukanye byo mu Rwanda usanga batinya cyane agace ko mu burasirazuba kitwa ’mu Gisaka’, bati "bagendera ku gataro" cyangwa se ngo "bararoga". Imvugo nk’izi zibangamira cyane bamwe mu bahatuye ku buryo babona izo mvugo bita mbi zigomba guhinduka kuko zitakijyanye n’igihe.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501