Kuryama bihagije mu mpera z’icyumweru bishobora kugabanya ibyago byo kurwara umutima

Jul 21, 2025 - 04:43
 0
Kuryama bihagije mu mpera z’icyumweru bishobora kugabanya ibyago byo kurwara umutima

Kuryama bihagije mu mpera z’icyumweru bishobora kugabanya ibyago byo kurwara umutima

Jul 21, 2025 - 04:43

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abahanga bo mu Bushinwa bwagaragaje ko kuryama amasaha menshi mu mpera z’icyumweru bishobora kugira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima

Kuryama bihagije mu mpera z’icyumweru bishobora kugabanya ibyago byo kurwara umutima

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abahanga bo mu Bushinwa bwagaragaje ko kuryama amasaha menshi mu mpera z’icyumweru bishobora kugira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu nama mpuzamahanga y’abahanga mu ndwara z’umutima yitwa European Society of Cardiology (ESC) Congress 2024, yabereye I London. Bwakozwe n’abashakashatsi barimo Yanjun Song na Zechen Liu bakorera mu bitaro bikomeye byo mu Bushinwa byitwa Fuwai Hospital, bafatanyije n’ikigo cy’ubushakashatsi cya UK Biobank.

Iri tsinda ryasesenguye amakuru y’abantu barenga 90,000, bareba uburyo baryama hakoreshejwe igikoresho cya siyansi cyitwa accelerometer, gipima uko umuntu aryama, uko yinyeganyeza n’imiterere y’ibikorwa bye bya buri munsi. Basanze abantu baryamaga amasaha make mu cyumweru (bitarenze 6) ariko bakagira amasaha menshi yo kuruhuka mu mpera z’icyumweru, bagabanyaga ibyago byo kurwara umutima ku kigero kiri hagati ya 19% na 20%.

Ibi bivuze ko nubwo umuntu yaba atabonye umwanya wo kuryama bihagije mu minsi isanzwe y’akazi, gufata umwanya uhagije wo gusinzira mu mpera z’icyumweru (Weekend) bishobora kumufasha kwishyura ibyo yasizwe n’umubiri mu cyumweru, bityo bikamurinda ingaruka mbi ku mutima we.

Ubu bushakashatsi bwasobanuye ko iyo umuntu abuze ibitotsi bihagije, umubiri winjira mu bihe byo guhangayika, ugakora imisemburo myinshi yitwa cortisol (igisemburo cya stress), bigatuma umuvuduko w’amaraso uzamuka, imitsi igakomera, ndetse bigatera ibibazo ku mutima. Gusa iyo umuntu asinziriye neza, ibyo byose biragabanuka, umubiri ugasubira mu buryo, ndetse n’amaraso agatembera neza.

Kuryama bihagije bifitiye akamaro byinshi ubuzima bwa muntu. Ntabwo bifasha umutima gusa, ahubwo binagira uruhare mu kongera imbaraga z’ubudahangarwa, kugabanya ibyago byo kurwara diabete, no gutuma umuntu agira ubwonko bukora neza. Ni yo mpamvu abashakashatsi basabye abantu bose gufata ibyumweru nk’igihe cyo kongera ingufu no kurinda ubuzima bwabo.

Abahanga kandi bibukije ko kuryama amasaha y’inyongera mu mpera z’icyumweru atari ubunebwe cyangwa uburangare, ahubwo ari igikorwa cyiza gishingiye ku bwenge, cyafasha umubiri kwisubiraho nyuma y’imvune z’icyumweru. Ibi bigomba kwitabwaho cyane cyane mu buzima bw’iki gihe aho abantu benshi bahorana imirimo myinshi, stress, no kubura umwanya wo kuruhuka.

Nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko kuryama weekend bifasha, abahanga baracyasaba abantu kugira gahunda ihamye y’amasaha yo gusinzira buri munsi, kuko kuryama neza buri joro bifite akamaro kanini kurusha kuryama amasaha menshi rimwe mu cyumweru. Ariko, mu gihe bitashobotse, kubyishyura mu mpera z’icyumweru biracyafite akamaro kanini mu kurinda indwara z’umutima.

Mu gusoza, abashakashatsi bavuga ko abantu batagomba gufata gusinzira nk’ikintu cyo kwirengagiza.

Kuryama bihagije ni kimwe mu by’ingenzi birinda indwara zikomeye zirimo n’iz’umutima. Gufata igihe cyo kuruhuka neza, cyane cyane mu mpera z’icyumweru, ni kimwe mu byafasha umuntu kugira ubuzima bwiza kandi burambye. Kuryama si ubunebwe – ni ubwenge.