Kwibuka32: Umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Rulindo

Apr 17, 2026 - 00:38
 0
Kwibuka32: Umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Rulindo

Kwibuka32: Umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Rulindo

Apr 17, 2026 - 00:38

Umugoroba wo ku itariki ya 16/04/2026, mu karere ka Rulindo by’umwihariko mu murenge wa Rusiga, wabaye umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho uyu mugoroba wo kwibuka witabiriwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko; Abayobozi batandukanye hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Mu buhamya bw’amateka ashaririye uwarokotse Jenoside yagejeje kubitabiriye uyu mugoroba wo kwibuka32 , yavuze ubyo Leta yacengeje amatwara y’urwango; Ivangura n’amacakubiri; Itotezwa n’iyicwa ry’ubwoko bw’abatutsi.

Yagize ati: “Leta mbi yakoze icengezamatwara ry’urwango ku batutsi kandi bikajyana n’iyicwa ryabo mu bice bitandukanye by’igihugu nk’aho muri 90 hishwe abatutsi bo muri Kibirira; Mu Mutara; Murambi ya Gatsibo; Ruhengeri na Gisenyi, baricwa za 90; 91 na 92; Bugesera baricwa; Kibuye n’ahandi.. Guverinoma yiyise iy’abatabazi yatanze umurongo w’uko Jonoside igomba gukorwa mu gihugu tuyau, gutanga intwaro gukora Jenoside no guhimba ibinyoma byo gukinga mu maso imiryango mpuzamahanga ku byaberaga mu Rwanda.”

Perezida wa IBUKA mu karere ka Rulindo Madamu MUREBWAYIRE Alphonsine yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bityo asaba urubyiruko kutazazimya urumuri rw’icyizere rwarazwe n’igihugu.

Yagize ati: “Bana bato mwaje kwifatanya natwe muri uyu mugoroba wo kwibuka, ndabasaba kugira urukundo. Uru rumuri twarurazwe n’igihugu cyacu, uru rumuri ducanye muri kano kanya ntimuzaruzimye ahubwo ruzababere umusemburo wo gufatana urunana mwubaka igihugu cyanyu, mwirinda uwakongera kuzana amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

MUREBWAYIRE yakomeje asaba n’abakuru kujya basobanirira abana amateka mabi yaranze Leta mbi kugira ngo Jonoside itazongera ukundi.

Yagize ati: “Abakuru namwe muri hano ndabasaba kugaragariza ukuri abatoya, mubigisha amateka mabi n’amacakubiri byaranze igihugu cyacu kubera Leta mbi yariho bikarinda byageza ku mwijima wavuyemo iyicwa ry’abatutsi basaga Miliyoni muri Jenoside yabakorewe mu 1994. Muzarage abana urukundo, ntimuzabarage umwijima kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abasaba gukomeza gutwaza mu mibereho yabo.

Yagize ati: “Mu by’ukuri muri uyu mugoroba wo kwibuka nagira ngo twongere twihanganishe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda tugira ngo tubahumurize, mukomeze mutwaze, mukomeze mubeho.

Meya Mukanyirigira yakomeje ashimira abaturage bitabiriye umugoroba wo kwibuka anabasobanurira ibyiza byawo.

Yagize ati: “Ndagira ngo nshimire kandi abaturage n’umurenge wa Rusiga mwaje kwifatanya natwe muri uyu mugoroba wo kwibuka tugira ngo tubibutse yuko uyu mugoroba ari uwo kwibuka inzirakarengane z’abatutsi bishwe mu 1994, dukomeza kubaha agaciro no kubasubiza icyubahiro bambuwe ndetse tunazirikana inzira y’umusaraba banyuzemo, bakicwa bazira uko bavutse.”

Yanavuze kandi ko Jenoside yakorewe abatutsi yasize ibikomere bikomeye ku miryango nyarwanda, aho yatwaye ababyeyi, abana, inshuti n’abavandimwe ariko kandi ngo abana b’u Rwanda babohora igihugu bahagarika na Jenoside ya korerwaga abatutsi. Aha akaba ari naho yahereye ashimira izari ingabo za RPA zari zirangajwe imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubukika Paul Kagame ku bw’ubutwari bagize none u Rwanda rukaba rutemba amata n’ubuki.

Biteganyijweko k'umunsi w'ejo kuwa gatanu tariki ya 17/04/2026 muri aka Karere ka Rulindo k'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusiga, hazashyingurwa mu  cyubahiro imibiri 2,117 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yimuwe mu Rwibutso rwa  Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Shyorongi, imibiri 7 yabonetse ndetse n’indi mibiri 10 yimuwe  yari ishyinguwe mu ngo.

                 AMAFOTO 

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure