Tanzania: Umugore ufite imyaka 60 yafatiwe murugo rw'umuturanyi n'injoro yambaye ubusa ariho acuragura
Tanzania: Umugore ufite imyaka 60 yafatiwe murugo rw'umuturanyi n'injoro yambaye ubusa ariho acuragura
Umugore ufite imyaka 60 utuye mu gace kitwa Ipapa mu karere ka Ileje mu Ntara ya Songwe, yafatiwe murugo rw'umuturanyi mu masaa munani acuragura yambaye ubusa abaturage bafata icyemezo cyo ku mwirukana burundu mu mudugudu atuyemo.
Iryo bara ryakozwe nuwo mugore, ubwo mu masaha ya saa munani zijoro yafatiwe ku rugo rw'umuturanyi yambaye ubusa buri buri ariho acuragura maze abaturage bafata icyemezo cyoguhita bamwirukana burundu muri uwo mudugugudu.
Amakuru avuga ko uwo mugore bari basanzwe bamucyekaho ko ari umurozi ariko bataramufatana igihanga, nyuma yo kumufatira murugo rw'umuturanyi mu ri ayo masaha ya saa munani zijoro yambaye ubusa ariho acuragura, nibwo abaturage bahise bafata icyemezo cyo guhita bamuhambiriza ba mwirukana burundu muri uwo mudugugudu atuyemo.
Amakuru yuko uwo muturage yirukanywe burundu muri uwo mudugugudu yemejwe n'umuyobozi w'Umudugudu wavuze ko uwo mugore nyuma yo gufatwa ariho acuragura abaturage bahise bamwirukana muri uwo mudugugudu ubu uwo mugore akaba acumbikiwe na Polisi arinako abazwa icyo yakoraga mu rugo rwuwo muturanyi muri ayo masaha ndetse anambaye ubusa.
Biravugwa ko abaturage bahoraga bataka ko uwo mugore abarogera imirima yabo ntiyere ndetse akaba yajyaga aroga n'amatungo y'abaturanyi.





