Umurambo wabonetse munsi y’Ikiraro i Musanze
Umurambo wabonetse munsi y’Ikiraro i Musanze
Umusaza witwa Ngendahimana John ufite imyaka 65 yasanzwe yapfiriye munsi y’ikiraro giherereye mu Kagari ka Kamisave mu Murenge wa Remera,Akarere ka Musanze, bikekwa ko yaba yaragize ibyago akagwamo.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025.
Abatangabuhamya bemeza ko icyo kiraro gihuza Umudugudu wa Mukinga n’uwa Gitega mu Kagari ka Gasongero muri uwo Murenge wa Remera, gikunze kuberaho impanuka kubera uburyo cyubatswe nabi.
Umwana w’uyu musaza witabye Imana witwa Uwitugeneye Marie Jeanne, bivugwa ko ari we wamubonye ubwo yajyaga guhinga ku wa Gatandatu, aryamye munsi y’ikiraro yapfuye.
Yavuze ko umubyeyi we yari yiriwe mu murima w’ibigori, aza kujya ku isoko rya Mukinga ku mugoroba ariko ntiyongera kugaruka.
Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yabonye umurambo wa se mu kiraro ubwo yari agiye mu murima mu gitondoa nashimangira ko bamutegereje ariko ntiyataha ndetse batiyumvishaga ko yaba yapfuye.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko iki kiraro kimaze igihe kibabangamiye kuera ko gikunze guteza impanuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twizerimana Clément, nawe yemeje iby’uru rupfu rwa Ngendahimana.
Ati: “Ni ibyago bikomeye kuba twabuze NgendahimanabJohn mu buryo nk’ubu. Ni igihombo ku muryango we no kubaturage bose. Twongeye gusaba abaturage kwitwararika cyane igihe banyura ahantu bazi ko hashobora gushyira ubuzimabwabo mu kaga.”
Yashimangiye ko agiye gukora ubuvugizi kugira ngo icyo kiraro cyubakwe vuba.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe n’inzobere, hamenyekane iby’urupfu rwe, cyane ko hari n’abaketse ko ashobora kuba yishwe akajugunywa aho abaturage bazi ko hateza impanuka.





