Kwibuka32:Miss Mutesi Jolly yasabye urubyiruko kwirinda kuba igikoresho cy'abarwanya u Rwanda
Kwibuka32:Miss Mutesi Jolly yasabye urubyiruko kwirinda kuba igikoresho cy'abarwanya u Rwanda
Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yasabye urubyiruko rugenzi rwe kwirinda gukoreshwa maze rukajya mu murongo w’abasebya igihugu bakanagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi Mutesi Jolly yabigarutseho ubwo yatanga ikiganiro mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Muhima ho mu Mujyi wa Kigali.
Miss Mutesi Jolly w’imyaka 29, yavutse nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari no muri urwo rwego ubutumwa bwe yabugeneye urubyiruko ruri mu myaka ye.
Jolly yavuze ko nubwo yavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa na we yamugizeho ingaruka kimwe n’abandi Banyarwanda, rero iyo abonye urubyiruko rushaka kwirengagiza ubukana yakoranywe n’ibikomere yasigiye Abanyarwanda, bimubabaza.
Ati "Ntabwo bisaba kuba waravukiye mu Rwanda, kuba warabaye hano muri icyo gihe, ahubwo yagize ingaruka kuri buri Munyarwanda wese. Birababaje rero kubona iki gihugu tuvuga ko kirimo umubare munini w’urubyiruko tukaba dusa n’aho twirengagiza ubukana bw’aya mateka ndetse n’ububabare yasize.”
Yakomeje asaba uru rubyiruko kwirinda kuba igikoresho cy’abarwanya u Rwanda bagoreka amateka babushukisha amafaranga.
Ati "Tureke kwigiza nkana, n’abandi tubona bashukwa bakoreshwa, ntabwo turi urubyiruko rukwiriye gukoreshwa, ntabwo turi urubyiruko rukwiriye gushyira imbere inda nini.”
Yabasabye ahubwo kwiga amateka y’igihugu maze bakarwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bivuye inyuma.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure






