Kylie Jenner akomeje gukubita inshuro abakoresha urubuga rwa Snapchat

Feb 12, 2026 - 23:20
 0
Kylie Jenner akomeje gukubita inshuro abakoresha urubuga rwa Snapchat

Kylie Jenner akomeje gukubita inshuro abakoresha urubuga rwa Snapchat

Feb 12, 2026 - 23:20

umushabitsikazi Kylie Jenner ari kwifatira ku gahanga abakoresha urubuga rwa Snapchat rwiganjemo ab'igitsina gore barimo na Kim Kardashian bahuriye ku kuba ari abagwizatungo ndetse n'ubwamamare.

Uko bwije nuko bukeye abakoresha imbuga nkoranyambaga ku isi bagenda barushaho kuzibyaza umusaruro,ibi ni bimwe mu bituma abazikoresha byumwuga bazinjirizaho agatubutse haba mu kwihuza n'abakunda ibyo bakora bikaba isoko y'imyinjirize yabo biturutse mu kugaragariza rubanda ibikorwa byabo.

Muri izi mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n'ibyamamare harimo na Snapchat yihariwe cyane n'abakora mu bikorwa bifitanye isano n'imyidagaduro n'ubwiza ndetse kuri ubu rumaze kuba rumwe mu zikoreshwa n'abantu benshi cyane nk'uko bigaragarira ku mibare y'abakurikira bimwe mu byamamare birukoresha.

Bamwe mu bamaze kugaragara ko bifatiye ku gahanga abandi mu kugira igikundiro cyinshi kuri Snapchat harimo Umujejeta faranga Kylie Jenner usanzwe ari mu bafite izina rikomeye ku isi cyane mu mideli,imyidagaduro ndetse no mu bafite agatubutse bakura muri iyi mirimo.

Uyu mukobwa uhatse aba bakoresha uru rubuga mu gukurikirwa cyane amaze kugeza ku bamukurikira barenga Miliyoni 33 aho asumbya umugwa mu ntege hafi abantu Miliyoni 8 ariwe Kim Kardashian wahoze abana n'umuraperi ukomeye ku isi Kanye west,Kim Kardashian we akaba agejeje kuri Miliyoni 25 barenga bamukurikira kuri Snapchat.

Mu bindi byamamre byikubiye imibare myinshi y'ababakurikira kuri uru rubuga ni nka Khloe Kardashian uri ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde rw'abakurikirwa cyane kuri Snapchat ku bamukurikira bagera kuri Miliyoni 16 na magana inani nawe agakurikirwa na Kendall Jenner ugejeje kuri Miliyoni 15 zisatira 16 mugihe ku mwanya wa 5 hari Kourtney Kardashian ufite abagera kuri Miliyoni 14 hafi n'igice.

Mu bindi byamamare bikoresha uru rubuga rwiganjeho abagore n'inkumi bikurikirwa cyane harimo nk'umuhanzi Selena Gomez,Ariana Grande n'abandi mugihe kuri uru rutonde hariho abagabo bake cyane nka DJ Khaled na Kevin Hart.