Uganda: Byakomeye abakozi bakoze imyigaragambyo kubera kudahemberwa igihe
Uganda: Byakomeye abakozi bakoze imyigaragambyo kubera kudahemberwa igihe
Abashinzwe isuku mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kampala n’abandi bakozi basanzwe, bigabije Umujyi wa Kampala ndetse binjira no mu ngoro y’Umujyi wa Kampala, kubera gutinda kwishyurwa imishahara n’insimburamubyizi.
Bamwe muri bo bavuga ko batigeze bahembwa hafi imyaka ibiri.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Anitahari mu bahuye n’ubuyobozi bwa KCCA, barimo Umuyobozi mukuru, abaminisitiri ba Kampala kugira ngo baganire kandi bashakire hamwe igisubizo cy’icyo kibazo cy’abakozi ba KCCA bigaragambyaga, kubera kutishyura.
Bimwe mu byapa bitwaje n’abigaragambyaga, basabaga umuyobozi w’umujyi wa Kampala, kuvana politike mu kazi kabo.





