M23 irashinja ingabo za Congo kurasa ahatuye abaturage benshi
M23 irashinja ingabo za Congo kurasa ahatuye abaturage benshi
Ihuriro rya AFC/M23 ryashinjije Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abambari bazo kurasa mu bice bituwe cyane, hakoreshejwe imbunda ziremereye ndetse na ‘drones’ z’ubwiyahuzi.
Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, anyuze kuri X, aho yanditse ko ibyo bitero byagabwe ku Cyumweru mu gitondo tariki ya 17 Kanama 2025 mu bice bya Nzimbira na Kanyola.
Yanditse ati‘ Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zakoze ibitero bikomeye mu bice bituwe cyane bya Nzimbira, Kanyola no mu nkengero zaho mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 17 Kanama 2025, bakoresheje imbunda ziremereye na drones za kamikaze.”
Ni ubwa kabiri mu Cyumweru, M23 itatse ko Ihuriro ry’Ingabo za Congo rikomeje imyiteguro y’intambara.
Lawrence Kanyuka, ku wa 12 Kanama yatangaje ko Leta ya RDC ikomeje kohereza ingabo ndetse n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR mu Burasirazuba bw’igihugu.
Yagize ati “Muri Uvira, yohereje abarwanyi b’iterabwoba ba FDLR, Mai Mai n’Imbonerakure, bavuye muri Hewa Bora, Kindu, Kilembe, Rwimbi na Bujumbura.”
Yasobanuye ko indege y’ubwikorezi ya Antonov yavanye abasirikare ba RDC n’intwaro ziremereye muri Kisangani inshuro eshanu, ibajyana muri teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Hararutumba umwuka w’intambara mu gihe ku ya 19 Nyakanga 2025, Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 byashyizeho amahame abaganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.
Aya mahame arimo ingingo isaba impande zombi guhagarika imirwano burundu ndetse n’ubushotoranyi, AFC/M23 na Leta ya RDC bikaguma mu bice bigenzura.
Gusa kuva aya mahame yashyirwaho, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo humvikanye imirwano hagati ya AFC/M23 n’ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, aherutse kuvuga ko Amerika yamaganye ubugizi bwa nabi bwavuzwe mu burasirazuba bwa RDC , inahamagarira impande zose kubahiriza agahenge nk’uko zabisinyiye.







