Polisi yataye muri yombi abantu 48 bakekwaho gukora ubucukuzi butemewe
Polisi yataye muri yombi abantu 48 bakekwaho gukora ubucukuzi butemewe
Polisi y’u Rwanda (RNP) yataye muri yombi abantu 48 bo mu turere twa Rulindo na Rwamagana, bakekwaho gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’ubujura butemewe.
Abafatiwe mu bikorwa bihuriweho byakozwe ku wa gatatu no ku wa kane (27-28 Werurwe), barimo 37 bakekwaho kuba abajura, bibye amabuye y’agaciro ya Rutongo na Musha i Rulindo na Rwamagana, hamwe n’abantu 11, baguraga amabuye y’agaciro abajura.
“Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Rutongo, Polisi yataye muri yombi abantu 33, basanze bibye amabuye y’agaciro”.
Polisi kandi yafatanye ibiro 35 bya cassiterite muri iryo tsinda, ifata moto bakoreshaga mu gutwara amabuye y’agaciro yibwe ndetse n’ibikoresho gakondo bakoreshaga mu buryo butemewe n’amategeko. Yanataye muri yombi abandi batatu bakekwaho gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, baguraga amabuye y’agaciro muri aba bajura, “ibi bikaba byavuzwe n’umuvugizi wa RNP, Komiseri wungirije wa Polisi (ACP) Boniface Rutikanga. Yongeyeho ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Musha, Polisi yafashe abacuruzi umunani b’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, bane bakekwaho kuba abajura kandi babafatana ibiro 14 bya cassiterite.
ACP Rutikanga yagize ati: “Ibi ni ibikorwa bikomeje mu gihugu hose hagamijwe gukemura ibibazo byinshi by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ari nabwo buterwa n’abaguzi b’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, kandi bigira ingaruka ku bidukikije n’umutekano.”
Rimwe na rimwe, ibyo bikorwa by’ubucukuzi butemewe byakozwe cyane cyane nijoro cyangwa mu gihe cy’imvura nyinshi, bitera guhitanwa n’inkangu no kugubwaho n’ibitare.
Ingingo ya 54 y’itegeko No 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 yerekeye ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ivuga ko; umuntu uwo ari we wese, ukora ubushakashatsi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri, gukoresha, gutunganya cyangwa gucuruza nta ruhushya,aba akora icyaha.
Nyuma yo guhamwa n’icyaha, uwakoze icyaha ashobora guhanishwa igifungo kuva hagati y’amezi abiri n’atandatu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1 n’amafaranga atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi kwamburwa amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri yafashwe mu bubiko, mu bucuruzi cyangwa mu gutunganya nta ruhushya.







