Barore yavuze impamvu abakozi basigaye basezera muri RBA bya hato na hato akomoza ku bavuga ko biterwa n’umushahara udahagije
Barore yavuze impamvu abakozi basigaye basezera muri RBA bya hato na hato akomoza ku bavuga ko biterwa n’umushahara udahagije
Cléophas Barore umaze imyaka ibiri ayobora Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA yakomoje ku mpamvu abakozi benshi bakomeje gusezera iki kigo nyamara kuhakora ar’inzozi za buri munyamakuru wese.
Yagize ati:" Burya ibintu byose ni ugusanisha n’ibindi. RBA ku ruhembe turasaniraho rw’itangazamakuru, muzakore ubushakashatsi mubaze, RBA si yo ihemba nabi. Ahubwo ndashaka kuba nahamya ko ari yo ihemba neza".
Ubwo rero habanze haveho icyo. N’ikimenyimenyi hari benshi bafite inzozi zo kuzakorera iki kigo. Niba rero hari benshi barota kandi banahagera ukabibona ko mu itangira aguwe neza arishimye… RBA iri mu bahemba neza kandi ku gihe, nta kibazo cy’ibirarane.
Hanyuma ariko ubu buryo bushya bundi bwaje bwo gutara no gutunganya no gutangaza amakuru, butanga andi mahirwe menshi umuntu ashobora gukorera n’aruta ayo yakorera akorera wa mushahara wa RBA cyangwa n’ikindi kigo cy’itangazamakuru icyo ari cyo cyose.
Hari ukora imibare ye akagereranya … hari n’uwabimbwiye asezeye ndamuhamagara. Hari abo nganiriza hari n’abo ushinzwe abakozi aganiriza.
Uwo wari usezeye naramubajije nti ujyanywe n’iki? Hari ikibazo wari ufite muri iki kigo? Arambwira ati ntacyo. Hari umuntu mwagiranye ikibazo muri iki kigo ku buryo yaba ari mu byaba bitumye usezera? Ati ntawe. Uwo hashize nk’umwaka n’igice agiye.
Ati “Reka nkubwire ukuri. Ngira aka YouTube Channel kanjye, ntagahaye umwanya wose ushoboka kuko mba ndi hano… mu kwezi ayo mumpemba kayakuba gatatu kandi ubwo simba nagiyeyo wese. Rero nakoze inyigo mbona hariya ari ho nkwiye kwerekeza.”
Naravuze nti ibyo biriho biranashoboka ko twazaba inzira inyurwamo n’abantu bamara kubona iyo nararibonye bakagenda kuko tudafite ubwo bushobozi mu by’imishahara n’ibindi. Naho ubundi imishahara iramutse ihari bibaye byiza yaguma aho. Ariko bidashobotse akabona ahamuha imibereho myiza kurusha iyo yari afite, njye navuga ngo na byo ni byiza.
Usibye kuba Umunyamakuru, Barore ni Pasiteri mu Itorero rya ADEPR, ibintu yanigiye kuko aherutse kurangiza ari uwa mbere mu masomo ya Théologie.
Barore amaze imyaka irenga 30 mu mwuga w’itangazamakuru kuko yawutangiye mu 1995 akorera ORINFOR





