M23 iravugwaho kugerageza kwitambika abagaba b’ingabo za SADC bajyaga i Sake

Mar 4, 2024 - 01:30
 0
M23 iravugwaho kugerageza kwitambika abagaba b’ingabo za SADC bajyaga i Sake

M23 iravugwaho kugerageza kwitambika abagaba b’ingabo za SADC bajyaga i Sake

Mar 4, 2024 - 01:30

Ku wa Gatanu, itariki ya 1 Werurwe, nibwo itsinda ry’abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu bya SADC byohereje ingabo gufasha FARDC basuye Sake hagamijwe kumenya uko umutekano wifashe muri ako karere, aho bivugwa ko M23 yagerageje kubibasira.

Ngo byari mu rwego rwo kugaragaza ubufatanye no guhumuriza abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru, ubwo aba bagaba bakuru basuraga umurongo w’imbere w’urugamba ariko urugendo rwabo rugahagarikwa n’ibisasu bya M23 byari bigamije kubabuza kugera aho bajyaga.

Nk’uko byatangajwe ku Cyumweru na Politico.cd, Gen. Major. Sylvain Ekenge, umuvugizi wa FARDC, muri uru ruzinduko rwabo inyeshyamba za M23 zateye ibisasu 5 bya mortier kugira ngo zikange izo ntumwa, zerekezaga mu birindiro bya FARDC i Mubambiro.

Gen. Sylvain Ekenge ati: "Bamaze kumenya ko abayobozi b’ingabo z’ibihugu byatanze ingabo muri SAMIRDC bagiye kuza hano, abaterabwoba ba M23 bagerageje kubabuza batera ibisasu, bitanu byose hamwe."

Ngo nuubwo ibintu byari bimeze nabi, Abagaba bakuru ba SADC, barimo Gen.Christian Tshiwewe wa DRC, Gen. Jacob Maphwanya wo muri Afurika y’Epfo, Gen. Jacob Mkunda wo muri Tanzaniya, Gen. Kachisha wa Malawi na Gen. Prime Niyongabo wo mu Burundi, bageze aho berekezaga i Sake.

Muri uru ruzinduko, basuzumye kandi uko umutekano uhagaze ndetse banashyiraho ingamba zo guhuza ibikorwa n’ubuyobozi bwa FARDC.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501