Karongi:Ubukwe bwasize inkongi Hotel Château le Marara yasohoye fagitire y’ubuhemu, RIB iratabara
Karongi:Ubukwe bwasize inkongi Hotel Château le Marara yasohoye fagitire y’ubuhemu, RIB iratabara
Ni ubukwe bwari bwitezweho byinshi, bwitabirwa n’ibyamamare binyuranye mu Rwanda no hanze yarwo, bwari kuba nk’isubiramo ry’amateka. Ariko aho kurangira nk’indirimbo y’urukundo, bwarangiye nk’inkuru y’akababaro n’amafuti avanze n’amasezerano yamenwe
Ubu ni intambara ishyushye hagati ya Hotel Château le Marara iri mu karere ka Karongi n’abageni Hajj Shadadi Musemakweri na Uwera Bonnette wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Bonnette Queen, nyuma y’uko hotel ibashinja kudatanga ubwishyu burenga miliyoni 5 Frw, bo bakayishinja kubaha serivisi mbi ndetse bakanasaba impozamarira.
Bwaratangiye ari ubukwe, burangira ari urubanza
Mu minsi ya 3 kugeza kuya 6 Nyakanga 2025, ubukwe bw'aba bageni bwabereye muri Château le Marara, bwitabirwa n’ibyamamare nka Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Miss Muheto Divine, Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir ndetse n’abandi banyamahanga.
Nyamara, ibyari ibyishimo byahindutse amaganya. Bamwe mu bitabiriye ubukwe bagaragaje ko serivisi bahawe zitasaga n’igiciro cy’ubukwe bateguye. Umunyamakuru wacu yabonye ubutumwa bwa Naomie Nishimwe wagize ati: Dutewe agahinda n'uko hari ibigo bikomeje gutanga serivisi mbi ariko aho kwemera amakosa ngo bisabe imbabazi, bihitamo kwihisha inyuma y’amagambo ngo birengere isura yabyo."
Josine Queen, murumuna wa Bonnette, yavuze ko babagaburiye nabi, imbuto zarimo udusimba, amata yahumanye, amashanyarazi agacika nta gisobanuro, ndetse bagasabwa kwiyishyurira ibyo serivisi za hotel zananiwe gutanga.
Hotel yo ivuga ko ‘abageni’ bashakaga gutera icyuhagiro izina ryayo
Umuyobozi wa Hotel, Muhizi Emmanuel, yavuze ko aba bageni basinyanye amasezerano na hotel, bagabanyirizwa ibiciro by’ibyumba byari $270 bigashyirwa kuri $220, ndetse icyumba cya VIP bakigurisha $700 aho kuba $1000.
Avuga ko mbere y’ubukwe, abageni banasabye kongera kugabanyirizwa ibiciro basaba guhura na nyiri hotel Dr Marara Christian wari mu Bufaransa, bamubwira ko "nibatabikora bazakoresha imbuga nkoranyambaga kubamamaza nabi".
Muhizi yagize ati: "Baratubwiye ngo twebwe turi aba 'influencers' bazwi, nimutaduhera kuri ayo mafaranga, mumenye ko muri kuduhemukira."
Yongeraho ko hotel yemeye kugabanya ibiciro ku binyobwa bidasembuye no kwemera ko ubukwe bubera aho ku buntu. Nyamara ngo bagiye batishyuye, bamwe mu batashye basiga batwaye ibikoresho bya hotel, abandi ntibishyura ibyo banyoye.
RIB yinjiyemo, igikurikira ni iki?
Ubuyobozi bwa Château le Marara bwatangaje ko bwamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), aho basaba kurenganurwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Umuseke ati: Iyo dosiye turayizi kandi iri gukorwaho iperereza. Nta byinshi twavuga, kugira ngo bitabangamira uko irimo gukorwamo."
Icyo bivuze ku bukerarugendo n’umuco wo gutanga serivisi
Uyu mubano mubi wagaragajwe hagati ya hoteli n’abakiliya bayo, by’umwihariko abageni bafite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, washyize Château le Marara ku gitutu gikomeye.
Ese ikibazo ni serivisi mbi koko cyangwa ni abakiliya b’influencers bamenyereye gusaba byinshi batishyuye? Ibyo RIB nirangiza iperereza bizaba bisobanutse.
Ariko ubu, ubukwe bwagombaga kuba inkuru nziza, bwahindutse icyegeranyo cy’ireme ry’imiyoborere y’amahoteli n’imyitwarire y’abakiliya bigezweho.
Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE







