Nigeria:Umugabo yakubiswe n’amashanyarazi ubwo yageragezaga kwangiza transiforomateri
Nigeria:Umugabo yakubiswe n’amashanyarazi ubwo yageragezaga kwangiza transiforomateri
Umugabo utarabashije kumenyekana yakubiswe n’amashanyarazi ubwo bikekwa ko yageragezaga kwangiza transiforomateri I Aba, mu Ntara ya Abia.
Umurambo we watoraguwe umanitse kuri iyo transiforomateri iri kuri nimero 40 Omuma Road mu masaha ya mu gitondo ku wa kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025.
Nk’uko abatangabuhamya babivuga, nyakwigendera yari yazamutse kuri transiforomateri nijoro agamije kwiba insinga z’amashanyarazi ziri ku murongo muremure, ariko ahita akubitwa n’amashanyarazi arapfa.
Ibi byatunguranye byahise bituma abahisi n’abagenzi ndetse n’abaturage baturanye bahurira aho byabereye.





