Malawi: Abashakashatsi babonye ibisigazwa by’indege yari itwaye visi perezida reba amafoto
Malawi: Abashakashatsi babonye ibisigazwa by’indege yari itwaye visi perezida reba amafoto
Abashakashatsi bo muri Malawi babonye ibisigazwa by’indege yari itwaye Visi Perezida Saulos Chilima, nk’uko byatangajwe n’igisirikare, kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’umunsi umwe indege iburiwe irengero.
Indege ya gisirikare yari itwaye Chilima w’imyaka 51, n’abandi icyenda yaburiwe irengero ku wa Mbere nyuma yo kunanirwa kugwa mu mujyi wa Mzuzu uherereye mu majyaruguru kubera ikirere cyari kimeze nabi maze isabwa gusubira mu murwa mukuru Lilongwe.
Perezida Lazarus Chakwera yagombaga kugeza ijambo ku gihugu. Ntabwo byahise bisobanuka niba hari abarokotse.
Kuri uyu wa Kabiri, abashinzwe ubutabazi bashakishaga mu ishyamba ryuzuye ibicu mu majyepfo ya Mzuzu, nyuma y’uko abayobozi babonye umunara wa nyuma wohereje amakuru y’indege mbere y’uko ibura.
Iri tsinda ryari mu ndege ryari ryahagurutse nyuma ya saa tatu za mu gitondo (0700 GMT) i Lilongwe ku wa Mbere ryitabiriye umuhango wo gushyingura uwahoze ari minisitiri muri guverinoma nko mu bilometero 370 uvuye i Mzuzu.
Uwahoze ari umudamu wa mbere (First Lady) muri Malawi, Shanil Dzimbiri, na we yari mu ndege.





