"Maze umwaka wose nshyingiranwe n’umugabo wanjye ariko ntarandongora na rimwe" Ubuhamya bw'umukobwa utarabona ibyishimo mubuzima bwe

Apr 24, 2024 - 15:52
 1
"Maze umwaka wose nshyingiranwe n’umugabo wanjye ariko ntarandongora na rimwe" Ubuhamya bw'umukobwa utarabona ibyishimo mubuzima bwe

"Maze umwaka wose nshyingiranwe n’umugabo wanjye ariko ntarandongora na rimwe" Ubuhamya bw'umukobwa utarabona ibyishimo mubuzima bwe

Apr 24, 2024 - 15:52

Mfite imyaka 27. Kandi nashakanye numugabo wanjye ufite imyaka 34 umwaka ushize kandi byari ubukwe nasenze kugira ngo bubeho kuko ndamukunda.

Ntabwo twigeze turyamana mbere yo gushyingirwa. Yinjiye mu itorero ryacu turahura kandi turakundana. Pasiteri wacu yahaye umugisha ubukwe. Mu ijoro ry’ubukwe bwacu, nari mfitiye amashyushyu menshi umugabo wanjye. Gusa ubwo nageragezaga kumukoraho yansabye kugenda gake.

Nagiye kuryama na terefone yanjye ngerageza gusubiza ubutumwa nkimutegereje. Nkimara gukanda terefone yanjye, numvise umugabo wanjye ataka nk’umuntu uri gutera akabariro. Yari yicaye ku buriri areba firime kuri mudasobwa ye.

Naramwegereye kugira ngo menye ibibaye maze nsanga arimo kwikinisha. Yarimo areba porunogarafiya y’abaryamana bahuje ibitsina.

Natunguwe ariko ndihangana nanga kumurakarira no kumwereka ari bibi. Namubwiye mu rwenya ko agomba kuba ari njye yitaho ndetse ngerageza kumwereka ubushake ariko ntiyabyitaho. Ako kanya numvise ko ari intangiro yo gusenyuka k’urugo rwanjye.

Nyuma y’ibyumweru 3 namubajije ikibazo afite, umugabo wanjye yavuze ko ashimishwa no kureba porunogarafiya kuruta gukunda umugore. Namubajije impamvu yanshatse arambwira ati: “Rero nagirango hatazagira unyibazaho” Umugabo wanjye yambwiye ko atigeze akundana n’umugore n’umwe mu buzima bwe kandi ko akururwa n’abagabo kurusha abagore ariko ko yagize ubwoba bwinshi bwo bwo kuba umutinganyi bigatuma ahitamo kujya yikinisha.

Nabaye nk’ikiragi numva ncite intege. Umunsi umwe, yarasohotse anshakira ibikinisho byo kwifashisha igihe cyose naba nkeneye gutera akabariro cyangwa nkaba nashaka umusore tuzajya tubikorana. Yanyemereye ko azampa amafaranga menshi ya buri kwezi kugira ngo nceceke cyangwa naramuka mbivuze akazangirira nabi n’umuryango wanjye.

Kimwe cyo ni uko Dee ari umukire cyane, yanyitayeho cyane mu gihe cyo kurambagizanya ndetse n’umuryango wanjye wose, ashingira ubucuruzi ababyeyi banjye, ashyira barumuna banjye mu mashuri meza cyane kandi ahenze, kandi yazamuye ubuzima bwacu bwose.

Igitekerezo cyo kumusiga kirandemereye kuko si njye gusa wahababarira ahubwo ni umuryango wose. Hashize umwaka kandi ndababaye cyane kuko numva gushaka undi turyamana naba ncumuye cyane kuko numva naba nciye umugabo wanjye inyuma n’ubwo yabinyemerereye kandi sinshobora kumuta kuko umuryango wanjye wahazaharira.

Ubu ibintu bisa n’ibitangiye kuba bibi kuko abantu batangiye kubona ko ntishimye kandi bakomeza kumbaza ariko ndagerageza kurinda ishusho y’umugabo wanjye.

Nyamuneka nkore iki ?

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268