Mbega amahano akomeye JB Mpiana arashinjwa gufata ku ngufu umubyinnyi we
Mbega amahano akomeye JB Mpiana arashinjwa gufata ku ngufu umubyinnyi we
Umunyamuziki wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Bedel Mpiana wamamaye nka JB Mpiana, arashinjwa guhohotera umubyinnyi we no kumufata ku ngufu.
JB Mpiana ari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu Brunette winjiye mu itsinda rye ryitwa Wenge BCBG.
Uwo mubyinnyi yinjiyemo afite imyaka 11.
Mu 2005 nibwo Brunette yabaye umubyinnyi mu itsinda rya JB Mpiana mu 1997. Nyuma y’imyaka ine baje kugirana umubano wihariye.
Brunette yabwiya itangazamakuru ko byatangiye bagirana umubano usanzwe ariko bikomeza gufata intera.
Ati” Naramwubahaga nk’umukoresha wanjye ariko byagiye birenga akazi tugirana umubano wihariye. Icyo gihe nari mfite imyaka 15 y’amavuko. Twaje kuba abantu bakundana rero kugeza ubwo tunabyaranye umwana yiyemeza kumubera umubyeyi”
JB Mpiana yasabye Brunette kumubikira ibanga
Nyuma yo kwibaruka, JB Mpiana abonye ko bishobora kuzamubera ikibazo kuko yateye inda umwangavu, yamusabye kumubikira ibanga.
JB Mpiana ahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko yabyaranye na Brunette afite imyaka y’ubukure.
Brunette kandi avuga ko yasabwe kureresha umwana we kwa mukuru we kugira ngo bitazamenyakana ko yatewe inda akiri muto, ibintu avuga ko byamusigiye igikomere.
Guhera mu 2019 kugeza mu 2023 ntabwo Brunette yari yemerewe gusura umwana we wujuje imyaka icyenda muri uyu mwaka wa 2024.
Bivugwa ko icyatumye Brunnette atangaza ibyo guhohoterwa kwe byaturutse ku isezerano yahawe ryo kujyanwa i Burayi ariko JB Mpiana ntaryubahirize.
Reba indirimbo ya JB Mpiana





