Messi atumye U Bushinwa buhagarika imikino bwari bufitanye na Argentine.

Feb 10, 2024 - 19:07
 0
Messi atumye U Bushinwa buhagarika imikino bwari bufitanye na Argentine.

Messi atumye U Bushinwa buhagarika imikino bwari bufitanye na Argentine.

Feb 10, 2024 - 19:07

U Bushinwa bwahagaritse imikino ibiri ya gicuti bwari bufitanye na Argentine nyuma y’uko rutahizamu wayo Lionel Messi atakinnye umukino wahuje abakinnyi beza bo muri Hong Kong na Inter Miami.

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yateguraga kuzakinira mu Bushinwa imikino ibiri ya gicuti muri Werurwe 2024, harimo uwa Nigeria wari kuzabera mu Mujyi wa Hangzhou na Côte d’Ivoire wari utegerejwe i Beijing.

Nubwo iyo mikino yombi yategurwaga, ntabwo uburakari Abashinwa bakuye ku mukino wabaye ku Cyumweru gishize wari washira, bityo bahitamo kutemera ko uyu mukinnyi yagaruka.

Mu itangazo ry’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bushinwa ryashyizwe hanze rivuga ko “muri aka kanya ntabwo Beijing irageza igihe cyo gutegura imikino izagaragaramo Lionel Messi.”

Nyuma y’umukino wa gicuti wahuje Ikipe ya Hong Kong XI na Inter Miami ya Lionel Messi, abafana bamuvugirije induru ndetse n’Umuyobozi muri iyi kipe, David Beckham, bamwe banasaba gusubizwa amafaranga bari bishyuye.

Uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago kugeza ubu, yasubije abafana ko atakinnye kubera ikibazo cy’imvune y’imikaya ndetse na Sosiyete ya Tatler Asia yateguye uyu mukino yemera kubasubiza 50% by’amafaranga bishyuye.

Kudakina kwa Messi kandi kwatumye iyi sosiyete izishyurwa na Leta ya Hong Kong amafaranga make atageze kuri miliyoni 1,5£ yagombaga guhabwa iyo uyu mukinnyi aramuka akinnye.

U Bushinwa bwanze ko Argentine ikinira muri iki gihugu kuko Messi yanze gukina na Hong Kong XI

Messi aracyafitiwe uburakari n'Abashinwa batamubonye ku mukino wabereye iwabo nubwo afite imvune

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461