Meteo Rwanda: Mu Kwakira hitezwe imvura ikubye iy’isanzwe
Meteo Rwanda: Mu Kwakira hitezwe imvura ikubye iy’isanzwe
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira kwatangiye kuri uyu wa Gatatu, hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura yari isanzwe igwa muri uko kwezi.
Ni ibikubiye mu nyandiko y’iteganyagihe ry’ukwezi k’Ukwakira 2025 , iki kigo cyasohoye.
Meteo Rwanda yavuze ko mu kwezi k’Ukwakira 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero (mm) 100 na 300. Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi k’Ukwakira. Mu gihe mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira 2025, hateganyijwe imvura izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri ibyo bice naho mu gice cya kabiri hateganyijwe imvura iri hasi gato y’isanzwe igwa.
Iti “Hateganyijwe kandi itangira ry’imvura y’igihembwe cy’Umuhindo (Nzeri – Ukuboza) 2025, mu bice by’amayaga no mu majyepfo y’Intara y’Iburasirazuba.”
Iki kigo cy’Iteganyagihe cyavuze ko imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300 iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba uretse mu kibaya cya Bugarama, mu Ntara y’Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’Uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke, iyi mvura kandi iteganyijwe mu majyaruguru y’ Akarere ka Muhanga no burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.
Imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru, Intara y’Amajyepfo uretse ibice by’Amayaga, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyagatare uretse mu majyepfo yako no mu Karere ka Gatsibo uretse mu burasirazuba no mu majyepfo yako.
Iti “Mu Mayaga, mu Turere twa Bugesera na Rwamagana, mu burasirazuba bw’Umujyi wa Kigali nubw’Akarere ka Gatsibo, mu Karere ka Kayonza uretse amajyepfo yako, mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma no mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200.”
Ibipimo bya Meteo Rwanda bigaragaza ko mu Kwakira ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 18.
Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Henriette UWAMAHIRWE





