Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje amabwiriza mashya yo gutuza abaturage, aho bamwe mu batishoboye bazajya bazitizwa aho kuzihabwa burundu, abandi bazikodeshwe na Leta.

Jul 17, 2025 - 10:09
 0

Ni amabwiria ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohotse ku wa 30 Kamena 2025 yerekeye gutuza abantu asimbura ayo mu 2017 yateganyaga ko uburyo bwo gutuza abaturage ku ruhande rwa Leta ari ukububakira inzu zikaba izabo.

Aya mashya yo ateganya uburyo butatu harimo guha umuturage inzu ikaba iye burundu, kuyitizwa mu gihe runaka yazagira ubushobozi akayivamo hamwe no kujya ayikodesha na Leta ku mafaranga ajyanye n’ubushobozi bwe.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri MINALOC, Ingabire Jean Claude, yavuze ko ayo mabwiriza agamije gushyigikira gahunda yo gufasha abaturage batishoboye kwigira.

Ati “Bizakemura ikibazo inzego z’ibanze zihura na cyo aho usanga umuntu wahawe icyangombwa cy’inzu akaba yayigurisha akagaruka akaba umuzigo kuri Leta.”

“Hari n’aho abana baba bashaka guhita bazungura uwo mutungo ariko uko gutiza bizafasha mu kuba igihe umuturage agize ubushobozi azajya atanga iyo nzu.”

Ku cyiciro cyo guhabwa inzu ariko ayo mabwiriza anateganya abandi bantu bashobora gutuzwa na Leta ku zindi mpamvu zitari ukuba batishoboye.

Ingabire ati “Nk’umuntu wari ufite inzu ahashyizwe ibikorwaremezo cyangwa ahavuguruwe imiturire cyangwa yari ahafite ubutaka, ashobora gahabwa inzu nk’ingurane agahabwa n’icyangombwa cyayo.”

Muri ibyo byiciro uko ari bitatu abazajya bahabwa inzu burundu nta masezerano bazajya bagirana na Leta kuko inzu izaba ibaye iyabo ariko ku bazakodesha n’abazatizwa bo bazajya bagirana amasezerano na Leta.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849