Ministiri w’intebe w’ubufaransa yanenze amasezerano hagati ya EU na America nyuma y’umusoro wa 15% washyiriweho ibicuruzwa bya EU

Jul 29, 2025 - 00:38
 0
Ministiri w’intebe w’ubufaransa yanenze amasezerano hagati ya EU na America nyuma y’umusoro wa 15% washyiriweho ibicuruzwa bya EU

Ministiri w’intebe w’ubufaransa yanenze amasezerano hagati ya EU na America nyuma y’umusoro wa 15% washyiriweho ibicuruzwa bya EU

Jul 29, 2025 - 00:38

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na EU bemeranyije amasezerano mashya y’ubucuruzi agamije kugabanya ubusumbane mu bucuruzi hagati yabo. EU yemeye kugura ingufu ziva muri Amerika no gushora imari mu bikorwa birimo ibya gisirikare, mu gihe Trump yemeye kugabanya umusoro ku bicuruzwa byayo. Perezida Trump na Ursula von der Leyen bashimye amasezerano, ariko bamwe barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa François Bayrou n’abandi bayobozi b’Abafaransa bayakiriye nabi, bavuga ko ateje ibibazo ku ndangagaciro z’uburayi kandi asaba ibiganiro byimbitse mbere yo kuyemeza burundu.

Leta zunze ubumwe za amerika n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bemeranyije amasezerano mashya y’ubucuruzi agamije kugabanya ubusumbane mu bicuruzwa byinjira n’ibisohoka hagati y’impande zombi. Ibi biganiro bikomeye byabereye mu muhezo muri Ecosse, aho Perezida Donald Trump yakiriye Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, ku kibuga cya Golf cya Turnberry.

Amasezerano yemejwe nyuma y’amezi menshi y’umwuka mubi mu bucuruzi hagati ya Amerika n’ibihugu bigize EU. Mu byo impande zombi zumvikanyeho, EU yemeye kugura ingufu zitunganywa muri Amerika zifite agaciro ka miliyari 750 z’Amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, ndetse no gushora imari ya miliyari 600 z’Amadolari mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibikoresho bya gisirikare.

Ibi byabaye nyuma y’uko Trump yari yarazamuye umusoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bya EU akawugeza kuri 30%, ariko nyuma y’ubwumvikane yemera kuwugabanya ukagera kuri 15%. Trump yatangaje ko aya masezerano ari "intambwe ikomeye" mu gukemura icyuho mu bucuruzi gihari, ndetse ko azatuma EU ifungura isoko ryayo ku bicuruzwa bimwe biva muri Amerika nta musoro.

Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, yashimye aya masezerano avuga ko azazana ituze n’umutekano mu bucuruzi hagati y’impande zombi, by’umwihariko ko EU na Amerika bifite hafi kimwe cya gatatu cy’ubucuruzi ku Isi yose.

Gusa, aya masezerano ntiyakiriwe neza na bose. Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, François Bayrou, yanenze bikomeye uburyo EU yinjiye muri aya masezerano, avuga ko ateje “umwijima ku mugabane w’u Burayi.” Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 28 Nyakanga 2025, yavuze ko kuba ihuriro ry’abantu bigenga bemera kuba ingaruzwamuheto mu nyungu z’ubucuruzi ari igisebo gikomeye ku ndangagaciro EU ishingiyeho.

Minisitiri w’Inganda w’u Bufaransa, Marc Ferracci, na we yavuze ko aya masezerano adakwiye guhita ashyirwa mu bikorwa, asaba ibiganiro byimbitse bishobora kumara ibyumweru cyangwa amezi, mbere yo kuyemeza burundu.

Nubwo abayobozi bamwe b’i Burayi bashimye intambwe yatewe, haracyari impaka zikomeye ku nyungu rusange z’aya masezerano, ndetse hakenewe ibisobanuro byimbitse ku byo impande zombi zumvikanyeho.