Mu Burundi: Abasore badafite inzu n’imirima babujijwe kurongora

May 19, 2026 - 16:17
 0
Mu Burundi: Abasore badafite inzu n’imirima babujijwe kurongora

Mu Burundi: Abasore badafite inzu n’imirima babujijwe kurongora

May 19, 2026 - 16:17

Mu Burundi, Umuyobozi wa Komini Muyinga yashyizeho amabwiriza abuza abasore badafite inzu n’imirima kurongora, icyemezo cyakuruye impaka zikomeye mu baturage no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihugu cy’Burundi, icyemezo giherutse gufatwa n’Umuyobozi wa Komini Muyinga, Misago Amédée, cyakuruye impaka ndende mu baturage no ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutangaza amabwiriza abuza abasore badafite inzu n’imirima gushaka abagore.

Aya mabwiriza yashyizwe ahagaragara binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa 18 Gicurasi 2026, aho uyu muyobozi yavuze ko agamije gushishikariza urubyiruko gukora cyane no kwitegura kubaka ingo zifite ubushobozi bwo kwibeshaho.

Ibyangombwa bisabwa umusore ushaka kurongora

Nk’uko bikubiye muri iri tangazo, umusore wemerewe kurongora agomba kuba afite nibura inzu yubatswe mu buryo bugaragara neza, yaba isakajwe amabati cyangwa amategura. Iyo nzu kandi igomba kuba ifite ibikoresho by’ibanze birimo matelas zo kuraraho, bigaragaza ko uwifuza kubaka urugo afite aho azarushyira kandi akarutunga.

Si ibyo gusa kuko anasabwa kugira umurima urimo byibura ibiti 10 bya avoka ndetse n’ibiti 100 by’ikawa. Uyu muyobozi yavuze ko ibi bihingwa bifatwa nk’ibimenyetso by’uko umuntu afite ubushobozi bwo gukora no kubona ibyo atungisha umuryango.

Abadakora ubuhinzi bo basabwe kugaragaza indi mitungo cyangwa ibikorwa bibinjiriza amafaranga bihoraho, nk’ubucuruzi cyangwa akazi gafatika, kugira ngo berekane ko bashobora kubaho neza mu rugo rushya.

Inkumi na zo zasabwe kugira uruhare mu iterambere ry’urugo

Misago Amédée ntiyagarukiye ku basore gusa, kuko yanibukije inkumi zitegura gushaka ko zigomba gukora ibikorwa bibateza imbere aho gutegereza kubeshwaho n’abo zizashakana.

Yavuze ko urugo rwiza rwubakwa n’abantu babiri bafatanya, ashimangira ko umugore na we akwiriye kugira uruhare mu gushaka imibereho no guteza imbere umuryango.

Impamvu y’iki cyemezo

Uyu muyobozi yavuze ko aya mabwiriza yafashwe nyuma y’inama zitandukanye yagiranye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’ubukene n’ingo zubakwa zidafite ubushobozi bwo kubaho.

Yasobanuye ko hari ingo nyinshi zisenyuka nyuma y’igihe gito kubera ubushobozi buke, ubushomeri ndetse no kubura aho kuba cyangwa ibyo kurya bihagije.

Ku bwe, niba abantu bashaka kubaka urugo bagomba kubanza gutegura ubuzima bwabo kugira ngo bazabone uko barwubaka neza kandi birambye.

Byakuruye impaka nyinshi

Iki cyemezo cyahise gikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu karere, aho bamwe bagishyigikiye bavuga ko gishobora gutuma urubyiruko rushyira imbaraga mu gukora no kwiteza imbere mbere yo gutekereza kubaka ingo.

Hari abavuze ko bishobora kugabanya ingo zibana nabi cyangwa zisenyuka kubera ibibazo by’ubushobozi buke.

Gusa abandi ntibabyumva kimwe, kuko bavuga ko gushyingirwa ari uburenganzira bwa muntu kandi ko ubuyobozi budakwiye gushyiraho amabwiriza abuza abantu kubana hashingiwe ku mutungo bafite.

Hari abagaragaje impungenge z’uko aya mabwiriza ashobora guteza ikibazo ku rubyiruko rukennye cyangwa abatarabona uburyo bwo kwiteza imbere, cyane cyane mu gihe ubushomeri bukiri ikibazo gikomeye mu bihugu byinshi bya Afurika.

U Burundi n’intego z’iterambere

Mu itangazo rye, Misago yavuze ko iki cyemezo kiri mu murongo wa gahunda igihugu cyihaye yo kuba igihugu cyifashije mu 2040 ndetse kikaba igihugu giteye imbere mu 2060.

Abayobozi mu Burundi bamaze igihe bashishikariza abaturage gukora cyane, guteza imbere ubuhinzi ndetse no kwirinda ubuzima bwo gutegereza inkunga.

Nubwo aya mabwiriza akomeje kuvugisha benshi, haracyategerejwe kureba niba azashyirwa mu bikorwa uko yakabaye ndetse n’uko abaturage bazayakira mu buzima bwa buri munsi.