Uganda yashyizeho ingamba zikakaye zo gukumira imbuga z’urukozasoni
Uganda yashyizeho ingamba zikakaye zo gukumira imbuga z’urukozasoni
Uganda yafunze imbuga zirenga 500 zari zisanzwe zigaragaza amashusho y’urukozasoni, mu rwego rwo kurinda indangagaciro z’igihugu no gukumira ingaruka ku rubyiruko.
Guverinoma ya Uganda ibinyujije muri Komisiyo ishinzwe itumanaho UCC (Uganda Communications Commission), yafashe icyemezo gikomeye cyo gukumira imbuga za internet zikwirakwiza amashusho y’urukozasoni, igamije kugabanya ibinyuranyije n’umuco n’indangagaciro by’igihugu.
Aya mabwiriza yahawe ibigo by’itumanaho mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2026, aho byasabwaga guhita bihagarika izo mbuga, bitaba ibyo bikazahanwa n’amategeko. Ubu busabe bwatangiye gushyirwa mu bikorwa hagati muri uku kwezi, bituma hafungwa imbuga zirenga 500.
Ubuyobozi bwa UCC busobanura ko bufite ububasha bwo kugenzura ibinyuzwa ku miyoboro y’itumanaho, hashingiwe ku mategeko abigenga, harimo n’ategeka gukumira ibishobora kwangiza umuco n’imyitwarire rusange y’abaturage.
Kimwe mu byibanzweho cyane ni ukurinda urubyiruko n’abana bato kugerwaho n’ibi bikoresho bibangiza, hagamijwe kubarinda ingaruka zabyo ku mitekerereze n’imyitwarire.
Gusa kandi n'ubwo izi mbuga zamaze gufungwa ku mugaragaro, bivugwa ko hari ahakigaragara inzitizi zijyanye n’abakoresha uburyo bw'ikoranabuhanga rifasha umuntu gukoresha internet mu buryo bwihishe VPN (Virtual Private Network), bashobora gukomeza kuzigeraho. Icyakora Ubuyobozi bwa UCC buvuga ko iki kibazo kiri kwigwaho kugira ngo haboneke ibisubizo birambye.
Iyi shusho igaragaza ikirango cy'imibonano mpuzabitsina mu buryo butemewe n'amategeko.






