Musanze : Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abanyarwanda gufata Umuganura nk’umwanya wo kwisuzuma no gufata ingamba
Musanze : Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abanyarwanda gufata Umuganura nk’umwanya wo kwisuzuma no gufata ingamba
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Dominique HABIMANA, yatangaje ko Umunsi w’Umuganura utagomba gufatwa nk’umunsi wo kwishimira gusa umusaruro w’imyaka, ahubwo ko ari umwanya wo kwisuzuma, kwishakamo ibisubizo bifatika no gufata ingamba zigamije guteza imbere igihugu.
Ibi Minisitiri yabivuze ubwo hizihizwaga Umuganura ku rwego rw’Igihugu, ibirori byabereye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura byaranzwe no kumurika ibiribwa byera muri aka karere, birimo ibirayi, ibishyimbo, ibigori, imboga, ndetse n’indi myaka itandukanye.
Byitabiriwe n’abaturage benshi baturutse hirya no hino, aho buri wese yagaragaje ibyishimo byo kuba umwe mu basangiye uyu munsi udasanzwe.
Nyiramwiza Vestine, utuye mu murenge wa Gataraga, yagize ati:“Umuganura ni umunsi utwibutsa aho twavuye n’aho tugana. Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma, tukishimira ibyakozwe, ariko tunafata ingamba nshya zo gukora cyane.”
Bwana Nshimiyimana Théoneste, wo mu murenge wa Kinigi, na we yagize ati: “Kugira ngo utere imbere, bisaba umurava. Nkatwe abahinzi, turasabwa kongera umusaruro no kubyaza umusaruro amahirwe dufite nk’aka gace kacu gatuwe neza kandi gafite ubutaka bwera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Cladien, yavuze ko Musanze ikomeje gutera imbere mu buhinzi n’ubworozi, ahanini bitewe n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’umurava w’abaturage.
Yagize ati “Akarere kacu gafite amahirwe akomeye. Tuzakomeza kuyabyaza umusaruro tunaharanira gusigasira umuco nyarwanda ushingiye ku bumwe, ubufatanye no gusangira ibyagezweho.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Dominique Habimana, mu butumwa bwe yongeye gushimangira ko Umuganura atari umunsi wo kwishimira gusa, ahubwo ko ari umwanya wo kwishakamo ibisubizo bigamije guteza imbere igihugu.
Yagize ati: “Ni ingenzi ko Abanyarwanda bose baharanira kongera umusaruro, kubyaza umusaruro ibihari neza, ndetse no guharanira iterambere rirambye rishingiye ku kwigira no gukorera hamwe.”
Mu rwego rwo gusangira umusaruro no gushimangira agaciro k’Umuganura, bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye bagabiwe inka. Iki gikorwa cyashimwe cyane n’abaturage, aho bamwe mu bahawe inka bavuze ko ari intangiriro y’impinduka nziza mu mibereho yabo.
Ibirori by’uyu mwaka kandi byaranzwe n’imbyino n’indirimbo za gakondo, byagaragaje ishema ry’umuco n’umurage w’Abanyarwanda. Byabaye kandi umwanya wo kugaragaza ko iterambere ry’igihugu rishingira ku mbaraga z’abaturage bafite ubumwe, umurava n’ubwitange.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







