Musanze: Polisi yarashe umusore w’imyaka 20 wagerageje kuyirwanya arapfa
Musanze: Polisi yarashe umusore w’imyaka 20 wagerageje kuyirwanya arapfa
Polisi y’U Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yarashe mu kico umusore w’imyaka 20 wari mu bayirwanyije ku ruhande rw’abacukuzi b’amabuye y’agaciro butemewe ubwo yari mu bikorwa byo gukumira ubwo bucukuzi arapfa.
Uyu musore warashwe agapfa, yarasiwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gacaca mu Kagari ka Kabirizi mu Mudugudu wa Mata saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa 3 Mutarama 2026.
Kwizera Faustin warashwe avuka mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Cyabararika mu Mudugudu wa Gasanze kuri Ntawumenyumunsi na Mukeshimana Thacienne yari mu itsinda ry’abacukuzi bateye amabuye Polisi yari ifashe umwe muri bo wakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Umuvuzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, avuga ko uwarashwe na polisi byatewe n’uko bagerageje kuyirwanya, anagira inama abaturage yo kutishora mu byaha bihanwa n’amategeko no kutarwanya inzego z’umutekano.
Yagize ati “Mu masaa yine z’ijoro itsinda ry’abagizi ba nabi babarirwa muri 40, bitwaje imihoro, ibitiyo, amasuka n’ibindi basagariye abapolisi bari mu kazi mu kagali ka Cyabararika, Polisi irababurira,irasa mu kirere baratatana umwe muri bo agwa mu mukoki, arafatwa”
” Bagenzi be bagaruka baje kumwambura abapolisi, ari nako babatera amabuye. Abapolisi bari mu kazi, bongeye kurasa mu kirere bababurira ubugira kabiri, abo bagizi ba nabi barushaho gukaza umurego basatira abapolisi, nibwo umwe muri abo bagizi ba nabi yarashwe ahasiga ubuzima, abandi barahunga”
Yakomeje agira ati “Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abaturage kubahiriza amategeko kandi bakirinda gusagarira inzego zishinzwe kugenzura uko amategeko yubahirizwa.”
Itegeko riteganya ko umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 FRW ariko itarenze 50.000.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo bikozwe n’isosiyete ifite ubuzimagatozi, koperative, isosiyete yabyawe n’indi, ubufatanye mu bucuruzi, cyangwa ikigo gifite ubuzimagatozi, iyo babihamijwe n’urukiko, bihanishwa ihazabu itari munsi ya 60.000.000 FRW ariko itarenze 80.000.000 FRW.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





