Uganda: Abanyamahanga 169 birukanywe mu gihugu nyuma yo gufatirwa mu mikwabu y’umutekano
Uganda: Abanyamahanga 169 birukanywe mu gihugu nyuma yo gufatirwa mu mikwabu y’umutekano
Uganda yirukanye abanyamahanga 169 bafatiwe i Kampala bakekwaho ubwambuzi bw'ikoranabuhanga no gukoresha nabi viza z'ubukerarugendo.
Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kwirukana abanyamahanga 169 nyuma yo kuvumbura ko bakoreraga mu Mujyi wa Kampala binyuranyije n’amategeko, aho bamwe muri bo bakekwaho gukora ubwambuzi bwifashisha ikoranabuhanga mu nyubako imwe bahuriramo.
Aba banyamahanga, bakomoka mu bihugu birimo u Buhinde, Pakistan, Ethiopia na Malaysia, binjiye muri Uganda bakoresheje viza z’ubukerarugendo ariko bazirengaho bishora mu mirimo y’ubucuruzi n’akazi ntaruhushya.
Ibi byatumye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rubata muri yombi mu mukwabu ukomeye wakozwe mu mpera za Mata 2026 mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kampala.
Iyerekanwa ryabo ryakozwe mu byiciro bitandukanye guhera tariki ya 30 Mata kugeza ku wa 2 Gicurasi bitewe n’ikibazo cy’imyanya mu ndege, iki gikorwa kikaba cyarashimangiye ingamba nshya za Uganda mu gukaza umutekano no guca akajagari mu bimukira bakoresha nabi impushya bahabwa.






