Abakozi b’akabari ka TIAMO batawe muri yombi bashinjwa kurwanya abapolisi
Abakozi b’akabari ka TIAMO batawe muri yombi bashinjwa kurwanya abapolisi
Gasabo: Polisi ivuga ko yaguye gitumo akabari kitwa TIAMO gaherereye i Remera karengeje amasaha yo gufunga, ngo abahakora bashatse gusagararira abapolisi, babiri muri bo batabwa muri yombi. Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama, 2o25, ubwo Polisi ikorera mu Murenge wa Remera ifatanyije n’inzego z’ibanze, yafunze akabari kitwa TIAMO Bar gaherereye mu kagali ka Rukiri II, mu Mudugudu w’Ubumwe.
Polisi ivugako iri mu bugenzuzi bwo kureba uko amabwiriza ya RDB agenga imikorere y’utubari, ndetse n’ahabera imyidagaduro yubahirizwa, yasanze saa kumi z’urukerera (04h00 a.m) Abapolisi bageze muri kariya kabari basangamo abakiriya barenga 125.
Abapolisi ngo bagiye kwinjira, abakozi b’akabari bazimya amatara batangira kubarwanya.
Kubera iyo myitwarire, Polisi ivuga ko hafashwe abakozi babiri ba TIAMO barafungwa, hafatwa n’umwanzuro wo gufunga akabari.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye UMUSEKE dukesha iy'inkuru ko ” Baracyafunze. Kurwanya inzego z’umutekano ziri mu kazi ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
Yavuze ko atari ubwa mbere ako kabari gafatirwa muri aya makosa.
Ati: ” Bakwiye kubahiriza amategeko ariko banayerengaho bakemera guhanwa aho kurwanya inzego z’umutekano.”
Polisi irakangurira abafite ibikorwa by’utubari n’ahabera imyidagaduro kubahiriza amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.
Polisi ivuga ko “abadashaka kuyubahiriza bazajya bahabwa ibihano birimo gucibwa amande, no gufungirwa aho bakorera.”
Polisi y’igihugu iributsa abaturage kandi ko “kurwanya inzego z’umutekano ziri mu kazi ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Amabwiriza ya RDB asaba utubari, resitora, utubyiniro n’ahacururizwa inzoga gufunga saa saba z’ijoro (01:00 a.m.) kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu. No gufunga saa munani z’ijoro (02:00 a.m.) ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Henriette UWAMAHIRWE





