Musanze: Umugabo yafatanwe uruganda rukora inzoga zitemewe
Musanze: Umugabo yafatanwe uruganda rukora inzoga zitemewe
Mu karere ka Musanze umuturage wari warashinze uruganda rukora inzoga zitemewe yafashwe na polisi
Polisi y'URwanda ikorera mu karere ka Musanze yamennye litiro 1750 z'ikiyobyabwenge cya kargazok Aho cyakorerwaga harafungwa ndetse nuwagikoraga atabwa muri yombi.
Ibi byabereye mu murenge wa Gacaca akagari ka kabirizi umudugudu wa Mata ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 06 Nzeli ubwo polisi yari mu gikorwa cyo kurwanyanya inzoga zitemewe.
Amakuru twamenye ni uko polisi yafashe uyu mugabo ndetse na bimwe mu binyabutabire yuteguraga gukwirakwiza mu baturage.
Umuvugizi wa polisi Mu ntara y'amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yatangarije abanyamakuru ko ku bufatanye nizindi nzego bazakomeza gusobanurira abaturage ingaruka zo kunywa inzoga zitemewe haba ku buzima ndetse no mumibanire n'abandi muri rusange.
Yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kunywa inzoga zitemewe.
Yavuze ko kandi zimwe mu nzoga zitemewe amazina yazo aburira abazinywa urugero nka Muriture,Nzoga ejo ,muhenyina ndetse n'izindi.
Ip Ignace Ngirabakunzi yavuze ko uwafashwe agiye gushyikirizwa inzego z'ibanze agacibwa amande ndetse nibikoresho yakoreshaga bigafatirwa.







