Musanze: Umugabo yafatanwe uruganda rukora inzoga zitemewe

Sep 8, 2025 - 06:32
 0
Musanze: Umugabo yafatanwe uruganda rukora inzoga zitemewe

Musanze: Umugabo yafatanwe uruganda rukora inzoga zitemewe

Sep 8, 2025 - 06:32

Mu karere ka Musanze umuturage wari warashinze uruganda rukora inzoga zitemewe yafashwe na polisi

Polisi y'URwanda ikorera mu karere ka Musanze yamennye litiro 1750 z'ikiyobyabwenge cya  kargazok Aho cyakorerwaga harafungwa ndetse nuwagikoraga atabwa muri yombi. 

Ibi byabereye mu murenge wa Gacaca akagari ka kabirizi umudugudu wa Mata ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 06 Nzeli ubwo polisi yari mu gikorwa cyo kurwanyanya inzoga zitemewe.

Amakuru twamenye ni uko polisi yafashe uyu mugabo ndetse na bimwe mu binyabutabire yuteguraga gukwirakwiza mu baturage. 

Umuvugizi wa polisi Mu ntara y'amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yatangarije abanyamakuru ko ku bufatanye nizindi nzego bazakomeza gusobanurira abaturage ingaruka zo kunywa inzoga zitemewe haba ku buzima ndetse no mumibanire n'abandi muri rusange. 

Yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kunywa inzoga zitemewe.

Yavuze ko kandi zimwe mu nzoga zitemewe amazina yazo aburira abazinywa urugero nka Muriture,Nzoga ejo ,muhenyina ndetse n'izindi. 

Ip Ignace Ngirabakunzi yavuze ko uwafashwe agiye gushyikirizwa inzego z'ibanze agacibwa amande ndetse nibikoresho yakoreshaga bigafatirwa.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089