Rusizi: Noneho umusaza akoze amahano akomeye cyane
Rusizi: Noneho umusaza akoze amahano akomeye cyane
Mu karere ka Rusizi umusaza yishe umugore yari yatahanye amukubise inyundo mu mutwe
Aya mahano yabereye mu murenge wa bugarama umudugudu wa murwa Akagari ka Pera mu karere ka Rusizi aho umusaza uri mu kigero cy'imyaka 70 yaraye acyuye umugore uri mu kigero cy'imyaka 35.
Ubwo bari bamaze gukora ibyabantu bakuru uyu mugore yatangiye kwishyuza uyu musaza amafaranga ibihumbi bibiri bari bumvikanye umusaza ariko akamuha igihumbi.
Uyu mugore yakomeje atsembarara yanga gufata igihumbi umusaza yamuhaga birangira amukubise inyundo mu mutwe uyu mugore yahise yitaba Imana abaje gutabara basanga yamaze gushiramo umwuka dore ko uyu musaza nawe yashinjaga uyu mugore ko yamwibye ibihumbi bitanu ubwo yari yagiye hanze ku bwiherero.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa bugarama yemeje aya makuru maze asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.







