Musanze: Umusore yasanzwe mu nzu yabagamo yitabye Imana
Musanze: Umusore yasanzwe mu nzu yabagamo yitabye Imana
Mu karere ka Musanze umusore w'imyaka 19 y'amavuko wakoraga akazi ko gutwara ibintu n'abantu ku igare yasanzwe mu nzu yabagamo yitabye Imana
Hakizimana Gilbert umusore w'imyaka 19 y'amavuko wasanzwe mu nzu yibanagamo wenyine yapfuye aho yabaga mu mudugudu wa bubandu mu kagari ka bukinanyana mu murenge wa cyuve ho mu karere ka Musanze.
Urupfu rw'uyu musore w'imyaka 19 wakoraga akazi ko gutwara ibintu n'abantu ku igare aba bazwi nk'abanyonzi rwateye abaturage urujijo kuko ngo abamugezeho mbere basanze imiryango y'inzu yabagamo ikinguye kuburyo bahise bacyeka ko haba hari abagizi ba nabi bamwishe.
Uyu mugore witabye imana amakuru twamenye ni uko yakomokaga mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke. Ise umubyara yasabye ko hakorwa iperereza hakamenyekana icyateye urupfu rw'umwana we.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa cyuve bwana Ndayambaje kalima Augiste yahamije amakuru y'urupfu rw'uyu musore ko yasanzwe mu nzu yibanagamo wenyine yapfuye.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwari rwatangiye iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyateye urupfu rw'uyu musore.





