Muyoboke Alex ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we

Aug 11, 2025 - 07:51
 0
Muyoboke Alex ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we

Muyoboke Alex ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we

Aug 11, 2025 - 07:51

Alex Muyoboke uri mu bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda, akaba yaranabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye ari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we (Maman) aguye mu bitaro bya CHUK.

Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi we yayisangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 10 Kanama 2025, agaragaza agahinda yatewe no kubura mama we wamuzanye ku Isi.

Yanditse agira ati “Mama mwiza, Mawe wanzanye ku Isi, umpa byose wari ufite. Igendere Mama nasanze ukunda Imana ugiye ukiyikunda, igutuze aheza ndabizi wisangiye Data (Papa), mwabanye ubuzima bwose ndabizi ko umusanze umutashye, uti ndakomeye nubwo nshenguruka nshira. Mawe igihe kimwe nanjye nzabasanga aho kwa Rugira. Ndagukunda.”

Uyu mubyeyi yaguye mu bitaro bya CHUK, azize uburwayi yari amaranye igihe nyuma y’uko yari yabanje no kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, mbere y’uko yoroherwa agasubira mu rugo ariko akajya avurwa ataha.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, usanzwe ukorana bya hafi na Alex Muyoboke, ni umwe mu bahise bagaragaza ko bababajwe n’urupfu rw’uwo mubyeyi. Yanditse amukomeza agira ati “Imana iguhumurize. Mama araruhutse.”

Ni mu gihe umunyamakuru, David Bayingana usanzwe ari inshuti magara ya Muyoboke, yamufashe mu mugongo amubwira ko kandi atari wenyine.

Yagize ati “Mama wawe yari umuntu w’inyangamugayo kandi wuje urukundo, kandi imbaraga n’urukundo rwe bizakomeza kubaho muri wowe, wibuke ko utari wenyine. Ndi ku ruhande rwawe muri byose.”

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849